Ubugingo bubonerwa muri Yesu gusa

‘’Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.’’ 1 Yohana 5:11-12

Iri jambo ntirigenekereza ngo wenda hari agahenge umuntu yakuraho, risobanura neza ko iyo Yesu abuze, ubugingo buhita bubura kubera ko Imana yahisemo gufata ibyo yatugeneye ibikubira muri we, kugira ngo ubishaka wese yemere uwo mwana.

Uretse kandi n’ibyo mu isi Imana yahisemo kuduhera muri Kristo Yesu, we ubwe yigeze kubwira abantu ati umuntu ushaka kujya kwa Data anyureho kuko nta yindi nzira, nibwo yavuze ko ari we nzira n’ukuri n’ubugingo.

Imana yashimye kuduha ubugingo buhoraho ariko itanga umurongo ni ukubanza kugira ibyo wuzuza, nta handi rero ubwo bugingo bubonerwa muri Yesu.

Hariho indi nteruro isa nibwiza ukuri abantu abantu bafite ibindi baha umwanya wabo ko niba badafite Yesu nta bugingo, Bibiliya yavuze ngo umuntu ufite uwo mwana niwe wenyine ufite ubugingo, utamufite rero nta bugingo buri muri we.

Nonese ushaka ubugingo buhoraho? Wiyoba!

Emerera Yesu aguhe ubugingo, buzazana n’ibindi byose kuko muri we harimo byose. Hari igihe Satani akubeshya ko ntacyo bimaze, uzabaho nabi ariko muri Yesu harimo ubuzima numwakire Imana izaguheramo indi migisha yose, ibi bizakugeza no ku bindi byose wifuza; iyaduhaye Kristo izamuduhana n’ibindi byose(Abaroma 8:32) kandi amaso yacu ntari kuri ibi by’akanya gato ahubwo icyo dutegereje ni ubuzima bw’iteka.

Muri Yesu harimo ubuzima, harimo ibyo kurya, harimo amahoro, umunezero, kunyurwa, humura ngwino muri Yesu harimo byose.

Niba uteri ufite Yesu, nkwifurije kumwegurira ubuzima bwawe bwose, kandi ntutinye kuko muri we uzahabonera ibyo isi itaguha, uzishima abandi babaye, uzagubwa neza, uzatunga amahoro yo mu mutima. Umuririmbyi yaravuze ngo ayo Yesu atanga ntagira akagero, undi aravuga ngo atemba nk’uruzi ab’isi ntibayazi. Nkwifurije ubugingo bubonerwa muri Kristo. Amen