Ubudage: impunzi 743 z’abakiristito zagabweho ibitero zimwe zihaburira ubuzima

Kuri uyu wambere tariki 17 Ukwakira 2016 nibwo umuryango utegamiye kuri leta watangaje ibyavuye mu iperereza wakoze ku bitero bimaze igihe byibasira impunzi z’abakirisito zahungiye mu gihugu cy’Ubudage.

Kuva muri Gashyantare uyu mwaka impunzi 743 zagabweho ibitero bitewe n’imyizerere yazo ya gikirisito mu nkambi zitandukanye muri iki gihugu. Abarenga kimwe cya kabiri barakubiswe bikabije bane ku icumi bakorerwa iyicarubozo ryatumye bamwe bahaburira ubuzima.

Izi mpunzi zaturutse muri Irani, Siriya, Afuganisitani, ibihugu bisanzwe bimenyereweho kugira umubare mucye w’abakirisito ndetse n’abandi bari kugenda bakira ubutumwa bwiza muri izi nkambi.
Izi mpunzi zigabwaho ibitero na bagenzi babo bo mu mitwe y’abayisilamu ifata abatari abayisilamu nk’abanzi babo.

InfoChretienne.com yanditse ko imiryango ya gikirisito yakoze iri genzura yatangaje ko iyi mibare atari yo yonyine kuko bamwe banze gutanga amakuru ku bikorwa by’iyica rubozo bakorerwa n’iyi mitwe batinya ko imiryango yabo yahura n’akaga.

Izi mpunzi zigasaba ko zatandukanywa hakurikije imyizerere yazo.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’iyi miryango igaragaza ko Leta y’Ubudage ntakintu irakora ngo irengere izi mpunzi, ahubwo ikavuga ko iki kibazo kizacyemurwa ku urwego rw’amadini nk’uko Minisitiri w’imbere mu gihugu Thomas de Maizière yatangaje mu kwezi gushize, hari mu nama yamuhuje n’izi mpunzi.

Tuyishime Malachie