Ubucuti bw’umukristo n’Imana!

Amahirwe y’umukristo ni ugukundana n’IMANA ariyo ntangiriro n’iherezo ry’ibiriho byose.

Carlo brugnoli wavuze ku bucuti n’IMANA yatanze urugero rw’umukuru w’igihugu runaka agira ati umukuru w’igihugu ashobora 
kubwira abo ayobora ati guhera uyu munsi nimwita ku nyungu zanjye nanjye nzita ku byanyu byose ,nta kabuza icyo cyifuzo cyashyigikirwa n’abantu benshi bitewe n’uko nabo baba babifitemo inyungu.

Ariko n’ubwo ibyo byiza byose tuba tubikeneye,ni byiza nk’umukristo gufashwa n’amagambo aboneka muri bibliya avuga ati « ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo,ni bwo ibyo byose muzabyongererwa (matayo 6 :33)

Ibi Yesu yabyigishije abapagani yabonaga bihugiyeho cyane ibibashishikaje cyane ari ukurya,kunywa ,kwambara n’ibindi.ubwami abakristo barimo ntibushingiye ku kwikunda no kwirebaho ahubwo bushingiye ku mpano y’Imana n’urukundo rwayo.Ni yo mpamvu umukristo agomba kwita ku gakiza ke kugirango ataguma ari umwana mu buryo bw’umwuka

Bimwe mu bintu bikomeza ubucuti bw’umukristo n’Imana ni isengesho ry’ubwitange ndetse ry’umwihariko kuko ari ryo rituma Imana isohoza ubushake bwayo n’ibyiyumviro byayo ku muntu.Carlo brugnoli yavuze ko inshuti y’imana ari umuntu utekereza neza ,uhitamo neza,ushaka cyane gukora ibyo Imana ishaka,ndetse ukunda YESU Kristo.

Carlo Brugnoli yakomeje asobanura ko isengesho ari ngombwa ku mukristo kuko rimufasha kugira ngo Imana isohoze ubushake bwayo kuri we n’ubwo iryo sengesho ritabayeho uko bikwiriye Imana itareka gukora icyo yagambiriye ,ariko ntibishaka.

Akomeza agaragaza ubucuti bw’umukristo n’Imana avuga ko Imana imufata nk’umuhungu cyangwa umukobwa uri mu migambi yayo.

Isengesho ni ikintu gikuru cyane gishimangira ubucuti bw’umuntu n’Imana kuko IMANA yita cyane ku mutima w’uyishaka kuko itari nk’umunyagitugu utegeka ngo ibyo ashaka bibe ari byo bikorwa.

ISUGI Gloriose/Agakiza.org