Ubiba nke azasarura bike naho ubiba nyinshi azasarura byinshi

Ariko ndavuga ibi ngo : “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba byinshi azasarura byinshi” 2 abakorinto 9:6

Kubiba ni ugutera imyaka, kandi uretse ingorane zabaho zitunguranye, ubundi umuntu ategereza umusaruro iyo yahinze cyangwa yabibye. Ikindi uretse guhinga hari n’ibindi bikorwa bijyanye no guhinga umuntu akora, kugirango yizere ko azabona umusaruro ushimishije: hari ukubagara, kuvomerera, gufumbira…..

Muri iri jambo Bibiliya nayo iratubwiye ngo : “ubiba imbuto nke azasarura nke, naho ubiba imbuto nyinshi azasarura nyinshi”. Yesu aduhane umugisha.
Umuntu umwe ngo yatanze akazi ko gusarura ibigori mu murima we bakabimuzanira. We ngo icyo yakoze kwari ukubemerera ko azabahemba. Nuko ngo baratangira barakora. Abo bakozi nibo bipakiriraga imifuka bitewe nuko imbaraga z’umuntu zingana kandi kwari ugutunda inshuro nyinshi kugeza umurima wose urangiye. Muri bo rero hari abikoreraga ibigori byinshi cyane byuzuye umufuka no hejuru, hari abikoreraga imifuka icagase ngo hari noneho n’abandi ngo bishyiriragamo ibishishwa by’ibigori ( amababi atwikira ikigori ubwacyo) bakabipakira bakuzuza umufuka , kuburyo umurebeye inyuma ukabona icyo gifuka cyuzuye atamenya ko nta kintu kirimo , nuko bose bakagenda bagatura bagasubirayo gutyo gutyo. Igihe cyarageze barangiza gusarura, shebuja aza guhemba nuko ngo arababwira ati nkurikije ukuntu mwankoreye neza nanjye buri muntu ibyo yasaruye ndabimwihereye. Yesu atugirire neza! Namwe murabyumva umuntu yatahanye ibyo yasaruye, uwakekaga ko ahima shebuja nawe yacyuye ubusa.

Hari indirimbo tujya turirimba ivuga ngo “ igihe cy’isarura gishize, abakozi bose bazataha , kandi Umwami wabo azabakira ababwira ati mwakoze neza”!
Umubwiriza we mu gitabo cye 9:10 akavuga ngo umurimo wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi.

Buriya nta muntu udakunda umuntu w’umunyamwete, ukorana imbaraga. Haba mu kazi, mu rugo, mu itorero, mu rugo. Bibiliya ijya ivuga ngo turi ibisonga byitiriwe ubwiru bw’Imana kandi ngo ibisonga bishakwaho kuba ibinyamwete! Yesu adushoboze.

Nibajije nti mbese ubu ni iki nakora kugirango Imana nindeba ibone ndi umunyamwete cyangwa ntarera amaboko ( kurera amaboko) mu murimo wayo!!!! Simbizi Umwami Imana anyigishe kandi antere umwete. Icyo nzicyo nuko mu nzu y”imana hari imirimo myinshi itandukanye, kandi baranyigishije ngo buri muntu akoze icyo yiyumvamo cyangwa se icyo akunda , nta murimo wasigara kuko Imana yatanze impano, Imihamagaro itandukanye mu nzu yayo. Baransobanuriye ngo ikintu ntindaho, nkitegereza cyane nkumva hari ukuntu cyagombye gukorwa neza kurutaho, icyo nicyo muhamagaro wanjye. Yesu aduhane umugisha

Nutabiba, ntuzategereze ko uzasarura, kandi icyiza cyo mu Mana nuko Atari twe twuhira, ahubwo Imana nyir’umurimo niyo ibimeza.
Imana ibatere umwete wo kurushaho gukora imirimo myiza yose mu izina rya Yesu kuko nimutagwa isari muzasarura nkuko Ijambo ry’Imana ribivuga.

Ibihe byiza