Ubaye uzi ubwenge, ibi bihe urasabwa kurushaho gushaka Imana.

Ariko umwuka avuga Yeruye ati “Mubihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa,bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabibyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye.., (1Timoteyo 4:1-2).

Kandi umenye ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda,bakunda impiya ,birarira, bibona, batukana,batumvira ababyeyi babo,indashima, batari abera,badakunda n’ababo,batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo badakunda ibyiza ,bagambana , ibyigenge, bakunda ibibanezeza aho Gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako , abameze batyo ujye ubatera Umugongo. (2Timoteyo 3:1-5)

Bene Data, ntibikwiye ko abantu b’Imana bo muri iyi minsi, Satani atwibagiza ibyahanuwe ku minsi ya nyuma ya runo rugendo. Ijambo ry’Imana ryerekana byimazeyo ko hari igihe kigiye kuza ubwo iyi si dutuyemo igiye kugera ku iherezo ryayo, Bityo Yesu kirisito akagaruka aje kwima ingoma, ari nabwo azaza agacira urubanza abazaba bakiri bakiriho, ndetse n’abazaba barapfuye kera bakazukira kunyura imbere y’intebe y’urubanza ( Daniyeli 12:1-2).

Uzaba ari umunsi uteye ubwoba kuko bamwe bazarira abandi ari umunezero udashira!!! Ikibabaje rero ni uko n’ubwo hashize igihe kinini tubizi kandi tubyigishwa iminsi ibanziriza uwo twayinjiyemo, nyamara abantu barasinziriye satani yatangiye kubakundisha iyi si kurusha ijuru ! cyane ko we yaribayemo, azi ubwiza bwaryo, afite rero umugambi wo kuritubuza, ariko Satani abishake cyangwa abireke Yesu azaza kandi abera Tuzataha iwacu mu ijuru.

Inyigisho z’ubuyobe nazo zamaze gukwira mu bantu reka ibitangaza birakorwa ku bwinshi, nyamara ibyo ntibyakagombye kubahuma amaso kuko no Kwa Farawo abarozi be barabikoze, bigana ibyo Mose na Aroni bakoze ( kuva 7:12), si naho gusa hirya no hino mwirirwa mu byumva, nyamara ubaye uzi ubwenge warushaho gushaka Imana,ukayisaba imbaraga no kurindwa, naho ibitangaza byo bitandukanye n’agakiza kure kandi ntibyakugeza mu ijuru, Yego Isi turacyayirimo kandi turacyakeneye kuyituramo, kurya, kunywa no kwambara ariko ntago byakagombye kutubera impamvu yo gusohorerwaho n’ibihe twavuze haruguru ngo duhinduke abambuzi, ababeshyi,gukunda ibitunezeza bitukisha Imana.

Inzira ni imwe gusa, Yesu naza ntago azareba idini wasengeragamo,cyangwa inshingano wari ufite, ntazareba ikindi icyo aricyo cyose ahubwo azareba ko wihanganiye iyo mibabaro yose yakugezeho, ukarwana no gukiranuka, ukayineshesha kwiyeza ariko kumesera ibishura byawe byanduye mu maraso ya Yesu, kandi humura rwose ushikame kurugamba rurenda kurangira,

Tumbira umusaraba wihanganire ibyo uhura nabyo, wizere kandi, nitumara gutaha ntituzicwa n’inzara, inyota cyangwa izuba ngo ridutere icyokere, tuzaba dutunzwe n’amazi y’ubugingo ndetse Imana izahanagura amarira yose twarize ( ibyahishuwe 7:14-17).