Ubaye umunyabwenge wakwita ku iherezo ryawe!

“Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, baba bitaye ku iherezo ryabo”. Gutegeka kwa kabiri 32:29

Salomo wari warahawe ubwenge n’Imana yanditse amagambo akomeye ati : “ Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo”. Umubwiriza 7:8

Intangiro kuri jye, ni igihe natangiraga inzira ijya mu ijuru, ni igihe nari nuzuye Umwuka Wera nkorera Imana mbikunze numva mfitiye Imana urukundo rwatuma nitanga nkanatwikwa, ariko kandi nkanibaza ku iherezo ryanjye , ngahora nsenga Imana ngo izampe iherezo ryiza nk’iry’abakiranutsi. Imana ishimwe

Hari amagambo ngeraho nkumva umutima wanjye urahinda umushyitsi. Cyane ko umuntu amenya uko yatangiye , ariko atapfa kumenya uko azasoza, ariko umunyabwenge we ahoza umutima ku iherezo rye agaharanira ko ryazaba ryiza. Imana idusure

Kera hari indirimbo twajyaga turirimba yavugaga ngo “ Uzampe iherezo ryiza Mana, uzampe iherezo ryiza Mana”. Uyu munsi iryo jambo ryongeye kunzamo.
Ijambo iherezo ntabwo abantu bose baryumva kimwe: bamwe baziko iherezo ry’umuntu ari uko aba yapfuye, abandi bemerako iyo umuntu apfuye ngo agenda akazagaruka ari nk’ikimera runaka, abandi bakizera ko na nyuma y’urupfu hazabaho umuzuko w’abapfuye , maze abantu bamwe bakazukira guhemberwa ibyiza bakoze bakiri mwisi, ariko abandi ngo bakazukira gukorwa n;isoni iteka ryose.
Koko Bibiliya yerekana ko hari iherezo ribi hakabaho n’iherezo ryiza.

Ndimo nsoma Bibiliya nahuye n’ijambo ry’umuntu wari warasobanukiwe itandukaniro riri hagati y’iherezo ryiza ariryo ry’abantu bitwa abakiranutsi n’iherezo ribi ariryo ry’abantu Bibiliya yita abanyabyaha:

Ninde wabasha kubara umukungugu w’ubwoko bwa Yakobo? Cyangwa ninde ubasha kubara igice cya kane cy’ Abisirayeli? Icyampa nkipfira nkuko abakiranutsi bapfa, iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo Kubara 23:10

Mperutse guhura numuntu uba muri Amerika ambwira ijambo rikomeye. Yambwiye ko akora ahantu haba abantu bageze nko ku musozo w’ubuzima . Rimwe baba bashaje cyane cyangwa se barwaye indwara zidakira bageze mugihe gikomeye. Nuko ngo bakamubwira bati rwose Imana nidufashe dupfe vuba, nawe ngo akababwira ngo : Niba batarahura na Yesu , ntibarageza igihe cyo gupfa!

Iri jambo ryaramfashije cyane, koko niba utarahura na Yesu , ntiwagombye gupfa kuko waba ugize iherezo ribi kandi waritwaga umunyabwenge, wagombye kuba ibi bintu warabihaye agaciro ugategura iherezo ryawe neza. Yesu agusobanurire.

Muri iyisi hariho abantu twita abanyabwenge, bakoze ubushakashatsi bakavumbura ibintu byinshi bihishwe, ariko iri jambo rirambwiye ngo igihe cyose umuntu atitaye ku iherezo rye, bwa bwenge bwe ntacyo bwaba bumumariye
Nasanze abantu bazi gutegura amasaziro yabo kuruta gutegura iherezo ry’ubugingo bwabo!

Ariko uzi kujya mu rubanza rutunguranye, utigeze witegura, utashakiye umwunganizi!
Iyo ufite Yesu mubanye neza, ushatse wagenda!

Nshuti yanjye, iki kintu twese kiratureba kuko wabyemera utabyemera, uzahura na Yesu kandi iherezo ryiza n’umuntu uritegura ku giti cye, si abantu barigutegurira wamaze kuva ku isi . Wowe watangiye urugendo rujya mu ijuru ihangane kuko wasanga gutabarwa kwawe kuri bugufi.
Igihugu cyiza kiradutegereje.

Mbifurije iherezo ryiza nk’iry’abakiranutsi.
Alice