Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka. Nawe, azamwishyurira ineza ye.

Imigani 19:17. Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka. Nawe, azamwishyurira ineza ye.

Abakene ni abantu bahozeho kuva kera, kandi na bibiliya itwereka urugero rw’umuntu witwaga Lazaro ngo yari umukene. Itwereka kandi umukecuru ngo yari umukene agiye gutura atura amasenge 3, kandi ngo niyo yari asigaranye. Turebye mw’isezerano rya kera, tubona umuhanuzi Eliya asanze umugore wari ufite agafu n’utuvuta duke ngo bari burye muri iryo joro ngo hanyuma bakipfira. Imana rero izi ko abakene babaho.

Bibliya itubwiye ijambo ryo kubabarira umukene ngo n’ukuguriza Uwiteka. Ntabwo ari ukumwihera, ahubwo uba ubaye nka banque, uba urimo gucuruza, ukazabona ibyo watanze harimo n’inyungu Imana yacu ishimwe. N’uha umukene ntukumve ko ujugunye, ahubwo muri ako kanya uba utanze inguzanyo, uba ukoze umurimo nk’uwa ma banque arimo gukora muri ako kanya yo gutanga za credit.
Satani kuko azi inyungu irimo, abyibagiza abantu ndetse akanabibangisha. Umwe ati n’ukubanza ukareba ko uwo muntu ari umukene koko! Ati hariho ababa barabigize ingeso.

Muntu w’Imana, Imana niyo izi ko ari umukene koko wowe ntiwabimenya. Gusa kuba wabonye ko akenye, muhe ibyokurya, mwambike, hari umugabo utajijwa, utibeshya, utibagirwa, uzaguha ibyo utanze akaguha n’inyungu ingana na % utamenya.Gusa ukwiye kwizera ko Itabarwa ngo ni 5% cyangwa 18% byo mu ma banque. Ayo yaba ari make ukurikije uko abantu baha abakene.(umuntu aba yatanze inguzanyo ya make.)
Bibiriya iravuze ngo nawe, azamwishyurira ineza ye. Ineza wabikoranye niyo izongera ijanisha ry’inyungu. Nubikora witotomba uti aba nabo baba baruhanya, ubwo urumva ko nta nyungu. Bikore ubikunze uzunguka. Satani ntakwibagize umushinga mwiza nk’uwo. Reba mu rugo, mu baturanyi , mu bo musengana: mbese nta muntu urimo ufite icyo akennye kandi ukaba wakimubonera? Bikore ubikunze Imana izibuka ineza yawe.

Ntabwo ari ukumwihera nk’uko ubitekereza, uhaye Imana inguzanyo. Imana yashimye kuza kukuguzaho kugira ngo ibigusubizanye inyungu, byose bitahe iwawe. Niba utanze inkweto, uzazibona zikugarukiye hiyongereyeho n’inyungu. Imana ntinaniwe guha wa muntu, ahubwo iragira ngo ukore umushinga wunguka uyigurize ikwungukire.

Shyiramo imbaraga. Mbese uraheruka gufasha abakene? Imana iguhe umugisha. Wowe utabiheruka waracitswe, ntuzi inyungu aho iri. Nta handi ni mu guha abakene ukaba ugurije Imana. Mbese si ibyigiciro guha ikaze IMANA ije kwaka credit( umwenda) iwawe? Iwawe umukiriya n’umwami? Ngaho shyiramo umwete, uzabona inyungu nyinshi.Murakoze Imana ibahe umugisha.