USA: Amatorero y’Abaporotesitanti yateguye amasengesho yo gusengera Sudani y’Amajyepfo bayisabira amahoro n’ubutabera - Michael-Gryboski

Amatorero y’Abaporotesitanti muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yateguye amasengesho yo gusabira Sudani y’Epfo amahoro n’ubutabera. Aya masengesho n’abandi bose bahamagarirwa kwitabira yiswe "Day of Prayer for South Sudan," ngo bayateguye bafatiye ku makuru yo gushyira intwaro hasi muri iyi Leta imaze igihe irimo amakimbirane akomeye.

Itorero Peresibiteriyene (Presbyterian ChurchUSA), The Episcopal Church na Reformed Church muri Amerika yahamagariye abayoboke bayo kwitabira amasengesho yo gusengera Sudan y’Amajyepfo, azaba kuri iki cyumweru taliki 16 Gashyantare.

Mu kiganiro cyatambukijwe na Gradye Parsons wo mu itorero Presbyterian Church (USA), yatangaje ko Repubulika ya Sudan y’Amajyepfo ikeneye amasengesho yabo n’inkunga mu gihe nk’iki.
“Gushyira intwaro hasi byakozwe ku wa 23 Mutarama muri Sudan y’Amajyepfo biratanga icyizere. Bene Data na bashiki bacu bakeneye amasengesho yacu n’inkunga, muri iki gihe bitegura kwinjira mu butabera n’amahoro.”

Itorero PC (USA) kandi ryashyizeho abantu bo gukusanya inkunga mu mujyi wa Washington, igenewe gufasha Sudan y’Amajyepfo, inkunga irimo kunyuzwa ku murongo http://www.presbyterianmission.org/donate/DR000042/" \t "_blank".

Dore isengesho aba Bakristo bazaba bavugira hamwe kuri uyu wa 16 Gashyantare “Mana itanga ubwiyunge, turagusaba ngo wohereze Umwuka wawe w’ubumwe ayobore abantu bawe bn’abayobozi babo muri Sudan y’Amajyepfo, bave mu macakubiri bajye mu mahoro n’ubutabera. Bakomereshe imbaraga z’Umwuka wawe Wera, kugira ngo babashe guhamya urukundo rukomeye rwa Kristo, baharanire amahoro n’ubutabera kuko ibyiringiro byacu biva ku kwizera Kristo wazutse.”

Nk’uko bitangazwa na BBC (gained independence), Leta ya Sudan y’Amajyepfo yashinzwe hakurikijwe impinduramatwara yo muri Nyakanga 2011. Iyi Leta igizwe na Leta 10 zari mu majyepfo y’igihugu cya Sudan, yinjiye mu macakubiri ya politiki mu Kuboza 2013 yahitanye abatari bake abandi bakurwa mu byabo.

The Christian Post