USA: 76% b’abayobozi b’abakirisitu buhuye n’akarengane

Ibitekerezo by’abaturage ndetse n’ibipimo byo mu bucamanza ku iyobokamana mpuzabitsina bimaze guhinduka muri iyi myaka 10 ishize. Abenshi mu bayobozi b’abakirisitu babona ko ibijyanye n’imyizerere muri Leta zunze ubumwe za Amerika bititabwaho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’aboyobozi mu by’iyobokamana bibazaga ku karengane gakorerwa abayobozi b’abakirisitu n’imishinga y’abo y’ahazaza, bwagaragaje ko 32% bakorewe ihohoterwa bitewe n’imyizerere yabo ya gikirisitu, 76% bo babona bazahura n’akarengane mu ihe kizaza.

Abayobozi b’abavugabutumwa muri Amerika babona impinduka zigenda zigaragara mu mico bigenda bifata indi ntera bikagira ingaruka ku mitekerereze n’imyizerere ya gikirisitu.

Leith Anderson uhagarariye imiryango y’ivugabutumwa muri Amerika yatangaje ko akarengane bahura nako gatandukanye n’akarengane ko mu bihugu byo hagati bwibanda ku kwica abakirisitu ahubwo akandi karengane bahura nako ni ako gutuma bahindura imico n’imyizerere ya gikirisitu hakoreshejwe ubwenge.

Mu bayobozi b’abakirisitu bahuye n’akarengane 92% bavuga ko kagikomeje, abatarahura n’akarengane 68% babona mu minsi micye nabo kenda kubageraho, bitewe n’ibyo babona n’igitutu bashirwaho mu ubukungu, politike ndetse bakabona ko n’akarengane ko gukorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no gufungwa kazaza.
John Hopler umuyobozi w’amatorero akomeye muri Amerika yatangaje ko atarakorerwa akarengane na rimwe ariko abona ko ariho byerekeza bitewe n’ingamba abona zifatirwa abizera Krisitu, ariko ntiyabigereranya n’ibikorerwa ahandi mu bindi bihugu biba mo akarengane gakomeye.

Don Sweeting umuyobozi wa kaminuza ya gikrisitu muri leta ya Colorado yavuze ko hari itandukaniro ry’akarengane agaragaza ko hari akarengane kadapfa kugaragara n’akarengane kagaragara, avuga ko akarengane kagaragara muri Amerika kagenda kiyongera.

Terri Traudt agira inama abatinya akarengane avuga ko nk’abakirisitu badakwiye gutinya akarengane, avuga ko bakwiriye gusenga ndetse bagafata ingamba kugirango bahangane n’izi ntambara bagenda bahura nazo.

@infochretienne.com