URUFUNGUZO RW’IMIGISHA. Rev. Rurangirwa Emmanuel

Akenshi dukunda gusaba Imana ngo iduhe imigisha ndetse tunayisaba gusohorezwa amasezerano y’ibyiza yatuvuzeho kandi tukumva byaza vuba byihuse. Ndetse n’abigisha b’Ijambo ry’Imana n’abavugabutumwa Bwiza abenshi bakunda kwigisha abantu ngo nibaze bakire ibitangaza byabo, bakire imigisha y’uburyo bwose.

Nibyo rwose kandi koko Imana yacu yiteguye kudukorera ibyiza ndetse no kudusohoreza amasezerano nk’uko yadusezeranije. Ariko rero hari ibyo Imana idutegeka gukora ku ruhande rwacu, bikaba ari nkabyo « RUFUNGUZO RUDUFUNGURIRA NGO IBYIZA DUSHAKA N’IBYO DUTEGEREJE KU MANA BITUGEREHO ».

Ingero ni nyinshi muri Bibliya ariko turebe zimwe muri zo :

1ºGutegeka 28:1-13 Aha turasangamo amasezerano menshi. Soma witonze urebe uko angana. Ariko ku murongo wa 1 harimo urufunguzo rurimo.
Ibintu 2 ugomba gukora kugirango iyo migisha yose tubona mu mirongo ikurikira ikugereho :

a) Kugira umwete wo KUMVIRA UWITEKA IMANA YAWE
b) KWITONDERA AMATEGEKO YAYO YOSE.
Soma no mu Kuva 15:26 ; Kuva 23:22-33 ; YES.1:19-20.

2º Gukora ibyo Imana ishaka. Abaheb.10:36. Bitubera Urufunguzo rwo GUSOHOREZWA AMASEZERANO.

3º Guca bugufi no Kubaha Uwiteka. Imigani 22:4
Biduhesha ibintu 3 :
a)Ubukire b)Icyubahiro c) Ubugingo.

4º Gukora ibyiza tudacogora. Abaroma 2:7
Biduhesha imigisha ikurikira.
a) Ubwiza b) Icyubahiro c) Kudapfa d) Ubugingo buhoraho.

5º Gutanga imigabane ya 1/10 ishyitse. Malaki3:10 ; Mat.6:33
•Bituma :

a) Tugomororerwa imigomero yo mu Ijuru
b) Dusukwaho imigisha yo mu Ijuru myinshi ku buryo twabura n’aho tuyikwiza.

6º Kwicisha bugufi, gusenga no gushaka mu maso y’Uwiteka guhindukira no kureka inzira mbi. 2Ngoma 7:13
•Bizana Umugisha ku bantu benshi.
a) Ibabarira ibyaha
b) Ikiza Igihugu

7º Kwizera . Luka 17:6
•Bituma :
- Duhabwa ubutware bwo gutegeka ibimeze nk’imikuyu yashoye imizi ikagera kure, ikaranduka igatabwa mu Nyanja.

UMUSOZO : Ibyah.3:7-11
7.“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti “Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati

8.‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.

9.Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze.

10.Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.
11.Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’