UMWAKA WA 2014 NI UMWAKA WO GUKORA CYANE KU MUHANZI MD BIEUDONNE

Tuganira n’uyu muhanzi, mbere ya byose yatubwiye inkomoko y’izina akoresha mu buhanzi bwe. Uyu musore ubusanzwe amazina ye ni Mugema Dieudonné, akaba ari na ryo yashyize mu mpine rihinduka MD.

MD yatangiye ubuhanzi mu w’2011, ariko akaba yaratangiriye muri muzika itari iyo guhimbaza Imana (secular), akora injyana ya Hip Hop. Gusa nyuma yaje gusanga akwiriye guhinduka akakira Kristo, mu rwego rwo kugira ngo aharanire ubugingo buhoraho anagerageza guhindura isi nziza kurusha uko yayisanze, ari na ko anatambutsa ubutumwa bwiza yifashisha injyana ye avuga yuko anakunda cyane, ndetse akaba anateganya kutazasubira inyuma na cyane ko ari ho hantu abonera amahoro kuruta ahandi hose habaho.

Iyi njyana yanaje gutuma umushumba we (Pastor) Nyagatare Jean de Dieu amwemerera inka yo kuzakwa umukobwa mu gihe azaba asezeye ubugaragu. Twaboneyeho tunabaza byinshi ku bijyanye n’ubuhanzi bwe, ndetse n’ibanga akoresha mu myandikire y’indirimbo mu buhanzi bwe.

Yadushubije ko indirimbo zose aririmba ari we uziyandikira, kandi ngo kimwe mu bintu aha agaciro cyane ni inama n’impuguro ndetse n’ibyo bamunenga (critiques) ahabwa n’abantu banyuranye. MD yahise aboneraho anatubwira ko ajya gukora indirimbo ye yitwa UWITEKA NTAHINDUKA, igitekerezo cyavuye ku munyamakuru witwa Olivier Roy usanzwe abarizwa kuri Radio Athentique.

Kimwe mu byifuzo uyu muhanzi afite ngo ni uko Gospel Nyarwanda yatera imbere, ikagera ku rwego rushimishije. Akomeza akangurira bamwe mu bashumba bafite insengero bayobora ko barushaho kwita ku bahanzi babarizwa mu matorero bayobobora kuko ngo burya na bo ari abavugabutumwa babinyujije mu mpano zabo, ndetse anasaba abapromoters gushyira ingufu mu mu gufasha abahanzi bakizamuka na cyane ko akenshi usanga hari n’ababa bafite ibihangano byiza byubaka imitima.

Muri uyu wa 2014, MD afite gahunda yo gushyira imbaraga zidasanzwe mu buhanzi bwe. Ubu akaba agiye kwibanda ku bikorwa bijyanye no gukora amashusho y’indirimbo ze, dore ko ubu amaze no kugira indirimbo zigera ku icyenda (9) akaba asigaje gukora indirimbo imwe (1)kugira ngo album ibe yuzuye.

Uyu muhanzi kandi yadutangarije ko yemrrewe Promotion na MORIAH ENTERTAINMENT GROUP yo kumukorera amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze.

Janvier Kwizera.