UMUVUGO: IYI SI DUTUYE UMUSIZI JYAMUBANDI DEO

Umwana aravuka impundu zikaza
Akarira cyane ngo avutse ari muzima
Ararizwa n’iki ko ntawumutakije?
Ni ibibazo asanze mu isi dutuye
5. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Iyi si dutuye,tuyitijwe gatoya
Tuyiture bitinde tuyitijwe butindi
Ntimwibaze ibindi n’ibindi bizaza
Bizazana ibindi bibyare n’ibindi
10. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Iyi si ni ntamunoza, ntabwo inyurwa
Inyotewe cyane kurimbura twese
Uyiture uyitake uyituze amataje
Uyigende n’indege bitinde igutware
15. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Iyi si iragoye uyikenge irakinze
Si n’inshuti yawe uyigende bukeya
Siga izina ryiza mu bayituye
Kuko ntuzi uzaguherekeza
20. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Umuntu arakundwa umuntu akanangwa
Gusa urubatwara ntirutoranya uwanzwe
Ruhera I ruhande rugasambira bose
Abo bose ni beza nibiyeza neza
25. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Umubyeyi arabyara umubyeyi agaheka
Hakavamo ingenzi ishema ry’umuryango
Bikaba amahire babaye abahire
Ikibabaje ni uko hagenda uw’ingenzi
30. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Umuhinzi arahinga akaneza ni byiza
Bikaribwa n’abandi akagenda atariye
Akaribwa n’isambu yahingaga imyaka
Imyaka ikagenda bakarwanira isambu
35. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Iyi si dutuye tuyiture dutahe
I wacu si mu isi tuyisure dutahe
Uwamenya I wabo yahategura
Agatura aho atuje ijuru ritoshye
40. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Jya ukorana ubwira ubibwire n’abandi
Ukore ibikwiye bikwire n’ahandi
Ejo hashize ubizi ejo haje uko utazi
Ujye ukora neza bizaguherekeza
45. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Uyigende igutware nasanze idahaga
Icyampa ukagenda uko ukwiye kugenda
Dupange imishinga dushibuke ibishimwa
Bishingire cyane gushimwa na Data
50. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Abantu ni beza buje ubuhanga
Nyamara si beza buje kutamenya
Iyo umuntu aba mwiza yakora neza
Akamenya yuko isi ari icumbi
55. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Urapanga imishinga isi ipanga iyindi
Isi ntigukunda igutwara uko ishatse
Uyicunge itakwica udakoreye Imana
Gupfa ntibibabaje hababaje aho ugiye
60. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Inzira y’umuntu ni nk’uruziga
Iyo utizigamye ugenda ugoramye
Icyo wabibye ni cyo usarura
Iyo ubibye ibyaha usarura kubora
65. Kuko Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Ikibabaje ni uko iyi si iduhinda
Abatuye isi natwe tukikora mu nda
Ni gute umuntu yica mugenzi we
Kandi na we ari yo nzira?
70. Ese iyi isi irarwaye cyangwa ni abayituye?

Ko iyi isi dutuye iteye uko ituwe
Ukora iki cyawe ngo uyituze uko uteye?
Iyo utuye uko iteye biyitiza umurindi
Uyiture uko uteye biyiheshe gutuza
75. Iyi si dutuye iteye uko ituwe

Icyiza nabonye gihesha agaciro
Ni ukubaha Imana n’umutima wose
Kuko kubaha Imana ni bwo bwenge
Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka
80. Na ho isi dutuye iteye uko ituwe

UMUSIZI: JYAMUBANDI DEO