UMUSOMYI WA BIBILIYA, kuwa mbere tariki ya 26/06/2017

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Uyu wa mbere tariki ya 26/06/2017 turasoma mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo 10.1-18 :

1. Ubwo amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.
2. Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha,
3. ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n’ibyo bitambo uko umwaka utashye.
4. Erega ntibishoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha!
5. Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.
6. Ntiwishimiye ibitambo byokeje, Cyangwa ibitambo by’ibyaha.
7. Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana, (Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye), Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ ”
8. Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n’amaturo n’ibitambo byokeje, n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk’uko amategeko yategetse),
9. aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri.
10. Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
11. Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha.
12. Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha yicara iburyo bw’Imana,
13. ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.
14. Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.
15. Kandi n’Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati
16. “Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo, Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga, Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.” Arongera ati
17. “Ibyaha byabo n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.”
18. Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by’ibyaha.

Ikibazo kidufasha kurushaho gusobanukirwa:

1. Ibyo nsomye biranyigisha iki:
-  Ku MANA Data wa twese?
- Kuri YESU KRISTO?
- Ku MWUKA WERA?

2. Ese hari ahandi muri BIBILIYA nibukijwe n’ibyo nsomye?

Ubusobanuro bw’umusomyi:

“Dore ndaje, Mana…Nzanywe no gukora ibyo ushaka” (7): Muri Zaburi 40:6-8, Dawidi yavugishijwe n’Umwuka Wera ahanura amagambo ya Kristo. Kuko ibitambo bitabashije gukuraho ibyaha ngo byeze abantu mu buryo bushimishije Imana, Yesu yemeye kuba igitambo kimwe rukumbi kandi kibasha gukuraho ibyaha byose ku bamwizeye bose. Ibyo byaturutse mu gushaka kw’Imana (10), kugira ngo twozwe kandi tweze n’amaraso y’igitambo kizira inenge. “Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo” (16). Abaheburayo bafite inyungu yo kwinjira mw’Isezerano rishya kuko rituma badahora mu mihango yo gutamba ibitambo bya buri mwaka bitabakiza ibyaha. Imana yabasezeranije gushyira amategeko yayo ku mitima yabo akandikwa mu bwenge bwabo. “Ibyaha byabo n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi” (17): Indi nyungu iri mw’isezerano rishya ni imbabazi z’Imana zihoraho. Ugucungurwa kwacu kwavuye mu bushake bw’Imana; igitambo kidukuraho icyaha burundu, ni Yesu Kristo umwana w’Imana; umugabo uduhamiriza ko twejejweho ibyaha byose ni Umwuka Wera (15). Bivuga ngo Ubutatu Bwera bufite uruhare mw’icungurwa ryacu. Kumenya ibi bidutere kubaho iteka dutekanye kuko dufite ubwishingizi buvuye ku Mana. Indir.97 Gushimisha.

UWIMANA Ange Victor
Tel: (+250)788552883, (+250)725151463
Email: [email protected]