UMUSOMYI WA BIBILIYA, kuwa kabiri tariki ya 30/05/2017

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Uyu wa kabiri tariki ya 30/05/2017 turasoma muri Yobu 34.16-37:

16. “Noneho niba ujijutse umva ibi, Utegere amatwi ijwi ry’amagambo yanjye.
17. Mbese uwanga gukiranuka yategeka? Wacira Ikiranuka kandi Ikomeye urubanza?
18. Birakwiriye se kubwira umwami uti ‘Uri mubi’? Cyangwa ab’imfura uti ‘Muri babi’?
19. Nkanswe kubibwira Imana itarobanura abami ku butoni, Ntiyite ku batunzi kubarutisha abakene, Kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo.
20. Bapfa mu kanya gato ndetse mu gicuku, Abantu baradandabirana bakagendanirako, Kandi intwari zikurwaho ari nta muntu zizize.
21. “Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y’umuntu, Kandi ireba amajya ye yose.
22. Nta mwijima cyangwa igicucu cy’urupfu, Aho inkozi z’ibibi zishobora kwihisha.
23. Kuko itagomba kongera kwitegereza umuntu, Kugira ngo yirirwe isubira mu rubanza.
24. Ivunagura intwari mu buryo butarondoreka, Igashyira abandi mu kigwi cyazo.
25. Kuko izi imirimo yazo, Kandi izubika nijoro zikarimbuka.
26. Izikubita nk’abantu babi, Ku mugaragaro imbere y’abandi barora,
27. Kuko zayiteshutse, Ntizite ku nzira zayo zose.
28. Bagatuma gutaka kw’abakene kuyigeraho, Kandi ikumva gutaka kw’abarengana.
29. “Iyo itanze amahoro ni nde wabasha gutera amahane? Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba? Uko yagira benshi ni ko yagira n’umwe,
30. Kugira ngo utubaha Imana atima, Kandi ngo hatagira utega abantu umutego.
31. “Hari uwabwiye Imana ati ‘Narahanwe sinzongera gucumura,
32. Icyo ntabonye ukinyigishe, Niba narakoze ikibi sinzongera kugikora.’
33. Mbese ingororano yayo uyangishwa n’uko idakora icyo ushaka? Kuko ari wowe ukwiriye guhitamo atari jye, Nuko vuga icyo uzi.
34. “Abantu bajijutse, Ndetse abantu bose bazi ubwenge banyumva, Bazambwira bati
35. ‘Yobu yavuze icyo atazi, Kandi amagambo ye ntiyarimo ubwenge.’
36. “Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo, Kuko asubiza nk’abanyabyaha.
37. Kuko yongera ubugome ku cyaha cye, Agakoma mu mashyi muri twe atangara, Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.”

Ikibazo kidufasha kurushaho gusobanukirwa:

Ibyo nsomye biranyigisha iki:

- Ku MANA Data wa twese?
- Kuri YESU KRISTO?
- Ku MWUKA WERA?

Ubusobanuro bw’umusomyi:

Wacira ikiranuka kandi ikomeye urubanza (17b)?: Elihu akomeje kuduha impamvu birimo ubwenge buke gushyira amakosa ku Mana mu gihe cy’ibibazo: 1. N’umwami usanzwe ntawe utinyuka kumubwira ngo yagize nabi nkanswe Imana isumbye kure abami bose. Ni yo ibarema ikanababeshaho, bapfa mu kanya gato kandi bakicwa n’ubusa n’ubwo baba ari intwari bate. 2. Nta kiba cyayisobye mu byabaye ngo umuntu ase n’aho ayibutsa uko byagenze. Byose iba yabyitegereje, ntikeneye gusubira mu rubanza (21-24). Ahubwo abigira intwari bakarenganya abakene n’abanyantege nke iba ibabikiye guhanwa by’intangarugero (25-28). Mbese ingororano yayo uyangishwa n’uko idakora icyo ushaka? (33): Kugeragezwa kwa Yobu nticyari igihano, kuko byari bitewe n’uko Imana yamwishimiye ikamuratira Satani. Gusa ibyamugezeho byamuteye imvune mu mutima, kandi byaramuruhije kubyakira. N’impamvu byaturutseho ubwenge bwe ntibubasha kuyishyikira. Zirikana: Ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo (Ibyah.2.10b).

UWIMANA Ange Victor
Tel: (+250)788552883, (+250)725151463
Email: [email protected]