UMUSOMYI WA BIBILIYA, kuwa gatanu tariki ya 30/06/2017

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Uyu wa gatanu tariki ya 30/06/2017 turasoma muri Zaburi 15.1-5:

1. Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?
2. Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we.
3. Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y’umuturanyi we.
4. Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa, Ariko abatinya Uwiteka arabubaha. Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza.
5. Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza. Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.

Ikibazo kidufasha kurushaho gusobanukirwa:

Ibyo nsomye biranyigisha iki:

- Ku MANA Data wa twese?
- Kuri YESU KRISTO?
- Ku MWUKA WERA?

Ubusobanuro bw’umusomyi:

Ni nde uzaguma mu ihema ryawe? (1): Hari abajya bibwira ko kwakira Yesu bihagije kugira ngo bazabane na we mu bwami bwo mw’ijuru. Hari ibyo tudakwiye kwirengagiza bisabwa buri muntu ari byo ibi: 1. Gukiranuka. 2. Kugendera mu bitunganye. 3. Kuvuga ukuri ko mu mutima. 4. Kutabeshyera abandi, kutagirira nabi mugenzi wawe. 5. Kudashyushya inkuru ya mugenzi wawe (2-3). Uwahagarara ku muryango w’urusengero akinjiza gusa abujuje ibyo Imana idushakaho, nta numwe yabona. Ubyujuje ni Yesu wenyine (Ibyak.3.14). Ni yo mpamvu dukeneye imbabazi z’Imana. Kuba umukristo nyakuri ni uguhorana inyota yo gusa na Yesu. Ibyo byose kugira ngo bishoboke birasaba ubusabane buhoraho bwawe n’Imana, mu gusenga no gusoma ijambo ry’Imana, kuko ari ryo ndorerwamo umuntu wese yireberamo akamenya ibitagenda, akabona kwihana. Guhusha ibyo byose bivuzwe haruguru, ni byo byagiye byica ubuhamya bw’abakristo benshi bikabangamira n’ubutumwa bagenzi babo bavuga. Icyifuzo: Sengera abantu bose bakijijwe kugira ngo imirimo yabo myiza imurikire abatarakizwa. Indir.188 Gushimisha.

UWIMANA Ange Victor
Tel: (+250)788552883, (+250)725151463
Email: [email protected]