UMUSOMYI WA BIBILIYA, kuwa gatandatu 06/05/2017

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Uyu wa gatandatu tariki ya 06/05/2017 turasoma muri Matayo 13.53-58 :

“Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo ajya mu gihugu cy’iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he? Mbese harya si we wa mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?” Ibye birabagusha. Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy’iwabo no mu nzu yabo.” Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n’uko batamwizeye.”

Ikibazo kidufasha kurushaho gusobanukirwa:

Mbese mu byo nsomye harimo:

- URUGERO RWIZA nakurikiza?
- URUGERO RUBI nakwirinda?

Ubusobanuro bw’umusomyi:

Ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he? (54): Nyuma y’imigani ku bwami bw’Imana, Yesu yaje gukomereza umurimo we mu gihugu cy’iwabo i Nazareti (Luka 4.16-30). Inyigisho ze zarabatunguye. Bibwiraga ko bamuzi, kuko yari yarakuriye hagati muri bo. Bibajije ibibazo bitanu (55-56), ariko ntibyagize icyo bibagezaho (57a). Gusa twe biduha gusobanukirwa ko Yosefu yaba yari atakiriho, kuko batavuze izina rye. Kutizera Yesu ni ukwishyira mu gihombo. Nta gitangaza cye babonye, kuko batari bafite kwizera, ariyo maboko yakira ikivuye mu kiganza cy’Imana. Kwigizayo Yesu ni ukwigizayo ubugingo buhoraho. Iyo umwirukanye ajyana n’ibye byose (Yoh.14.6). Ujye wirinda kumwirukana, ubitewe nuko uzanye ubutumwa bwe ari wa wundi muziranye, ukaba wibwira ko nta cyiza cyamuturukaho, nyamara warahishwe ko hari umunsi yagendereweho (Yoh.1.46). Imana ikoresha uwo ishatse, ikamukoresha igihe ishakiye, ikamukoreshereza aho ishatse. Gusenga: Nyagasani Mana, ujye undinda gukerensa ubutumwa bwawe, mbitewe no gusuzugura uwo untumyeho.

UWIMANA Ange Victor
Tel: (+250)788552883, (+250)725151463
Email: [email protected]