UMUSOMYI WA BIBILIYA, ku cyumweru 07/05/2017

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Ku cyumweru tariki ya 07/05/2017 turasoma muri Zaburi 9:2-11:

“Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza. Ndakunezererwa ndakwishimira, Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe, Kuko abanzi banjye basubira inyuma, Bagasitazwa bakarimburwa no mu maso hawe. Kuko wanciriye urubanza rukwiriye rutunganye, Wicaye ku ntebe uca imanza zitabera. Wakangaye abanyamahanga, warimbuye abanyabyaha, Wasibanganije amazina yabo iteka ryose. Abanzi banjye bashizeho barimbutse iteka, N’imidugudu yabo warayishenye, No kwibukwa kwabo kwarabuze. Ariko Uwiteka yicara ari umwami iteka, Yateguriye imanza intebe ye. Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azaha amahanga imanza z’ukuri. Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira, Igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba. Abazi izina ryawe bazakwiringira, Kuko wowe Uwiteka, utareka abagushaka.”

Ikibazo kidufasha kurushaho gusobanukirwa:

Ibyo nsomye birambwira ibya NDE, kandi biranyigisha IKI?

Ubusobanuro bw’umusomyi:

Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose (2): Dawidi afite ishimwe mu mutima rimutera guhimbaza Imana. Ntabwo ari nka ba bandi bashimisha Imana iminwa gusa, ariko imitima yabo iri kure yayo (Yes.29.13). We umutima we unezerewe Imana isumbabyose (3). Hari ibyo abitse mu mutima we yumva atagira ibanga. Ibyo ni byo bimutera kuririmba. Ese umutima wawe ujya unezererwa Imana bene aka kageni? Ni gute se ubigaragariza abo mubana? Wanciriye urubanza rukwiriye rutunganye (5): Abami b’Abisirayeli baricaraga bagacira imanza rubanda. Abo hari igihe bashobora kwibeshya bakabera, ariko Uwiteka we ni Umwami utabera. Reba ibyo Dawidi amushimira: Uwiteka asubiza inyuma ababisha bacu (4). Arabarwanya kandi akaducira urubanza rutunganye (5). Arimbura burundu abanzi bacu (7). Abera abahatwa igihome kibakingira (10). Ntareka cyangwa ngo ahane abatunganye (11). Uwiteka si umucamanza gusa. Ni n’umutabazi (Heb.13.6). Mu gihe wugarijwe n’abakugirira nabi, iringire Uwiteka, kuko atareka abamushaka (11). Uyu munsi fatanya na Dawidi gusihima Uwiteka. Ejo ni Dawidi yabikoreye, uyu munsi ni wowe abikorera.Indir.204 Gushimisha.

UWIMANA Ange Victor
Tel: (+250)788552883, (+250)725151463
Email: [email protected]