"UMUNTU UTABYAWE N’AMAZI N’UMWUKA NTAZINJIRA MU BWAMI BWO MU IJURU!" NI YO NTEGO Y’IGITERANE CY’IMINSI 7 MU ITORERO DCI - Rev. Pst Papias SINDAMBIWE

Nyuma y’igiterane cy’iminsi 7 cyabaye muri Werurwe uyu mwaka cyari gifite intego yo “Kwinjira mu masezerano (Itang. 12:1-9), cyarimo abigisha nka Pst RWIBASIRA Vicent ukorera umurimo w’Imana mu Itorero BETESIDA HOLY CHURCH n’abandi, Itorero DORMITION CHURCH INTERNATIONAL ryateguye igiterane ngarukamwaka kimara amezi ane biga Ijambo ry’Imana iminsi 7 mu kwezi, kizatangira kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Mata 2014.

Muri uku kwezi, iki giterane gifite intego yo “Kuvuka ubwa kabiri” iboneka muri Yohana 3:1-5 aho Yesu yabwiye Nikodemo ayi "Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atazinjira mu bwami bwo mu ijuru".

Iki giterane kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kikageza saa mbili z’ijoro (17:00-20:00) mu minsi y’imibyizi, ubusanzwe kiba gifite intego yo kwigisha Ijambo ry’Imana Abakristo b’iri torero ndetse n’abandi bashyitsi bose babishaka, dore ko intego y’iri torero ari ugufasha abantu kwiga Ijambo ry’Imana ngo babashe gukura mu mwuka.

Umwigisha w’Ijambo ry’Imana muri iki giterane azaba ari Pasteur Simeon SIBOMANA uturuka i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi mu itorero PCMA, hakazaba hari n’abandi bakozi b’Imana batandukanye. Hazaba kandi hari BLESSED GENERATION WORSHIP TEAM yo muri iri torero.

DORMITION WORSHIP

Tuganira n’Umushumba w’iri torero Pasteur Papias SINDAMBIWE, yadutangarije ko Itorero DORMITION CHURCH INT’L (bisobanura ‘Itorero ry’Uburuhukiro ku Isi’) ryavutse mu mwaka w’2012, rigatangira ku mugaragaro muri Mutarama 2014. Yakomeje adutangariza ko Imana yaguye umurimo muri iri torero, kuko ngo baritangiye ari Abakristo 4 gusa, ariko ubu bakaba bamaze kugera kuri 150 mu gihe cy’umwka 1 n’amezi make. DCI kandi imaze gushyingira imiryango 5, kubatiza incuro 3 (abagera kuri 25) no kwakira abandi bamaze kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Pst Papias SINDAMBIWE, Umushumba wa DCI

Itorero DCI rifite intego 3 ziri mu rurimi rw’Icyongereza, ari zo kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda hose; gushyiraho amashuri ya Bibiliya mu Rwanda hose, no gushyiraho ibigo nderabuzima mu byaro mu rwego rwo gufasha abaturage:

1. Establishing a Mission Center in main languages (4) and every province of Rwanda (5) within the next 10 years to make a National Network of church planting mission to reach 13 million people of Rwanda with the Gospel of Life.

2. Establish Regional Bible Training Centers in our languages in all 5 provinces to train natives in our language which is our mother tongue (Kinyarwanda) to meet the needs of the rural population of Rwanda

3. Establish health Centers in rural Rwanda to meet the basic health problems of the people.

DORMITION CHURCH INT’L iherereye Kacyiru munsi ya Police, hafi ya EWSA.

Mwese murararitswe!