UMUGAMBI W’IMANA KU MUGORE ( Umunsi wa 4)

“Imbogamizi ku umugore mu gusohoza umugambi w’Imana"

Nk’uko twagiye tubigenza mu bice byabanje , muri iki gice cya gatatu cy’iyi nyigisho turifashisha ibyanditswe byera :

  • Itangiriro 3:6 Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyo kurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.

-* 1 Yohana 2:16 Kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.

Iyo wize iyi nyigisho usanga hari ibintu 3 byakururiye Eva kurya cya giti Imana yababujije bituma yinjira mu kaga.:

1. Irari ry’umubiri ( igiti gifite ibyo kurya byiza)
2. Irari ry’amaso (igiti ari icy’igikundiro)
3. Kwibona kuby’ubugingo (igiti ari icyo kwifuriza kumenyesha iby’ubwenge)

Irari ry’amaso : Iyo tudashoboye kunyurwa n’urwego tubayeho cyangwa gutegeka ibyo tureba, umutima ntutuza, by’umwihariko abagore muri kamere turemanywe, dukunda kureba ibintu cyane tukifuza. Si icyaha kureba ibintu byiza bije, ariko iyo udategetse iryo rari ry’amaso rikuviramo umutima utanyuzwe ukagwa mu kaga bigatuma utabasha kubahiriza inshingano neza.

Ni kimwe n’irari ry’umubiri naryo hazamo kunezeza umubiri iyo utabitegetse bikujyanisha mu kaga. Kwibona kuby’ubugingo nabyo nuko. Iyo utabashije kunesha ibi bintu biragoye ko wakora inshingano nk’umufasha.

Mu buzima bwa buri munsi duhora turwana nibyo bintu 3, ndetse n’Umwami wacu niyo ntambara yagize ageragezwa na Satani yamutegeye ku byifuzo by’umubiri, irari ry’umubiri (ati “ hindura ibuye umugati ), irari ry’amaso (witegereje isi yose n’undamya...., kwibona Ku by’ubugingo
(Ndaguha ubutware bwose nundamya...) Yesu yamuneshesheje ijambo ry’Imana.

Iyo utabashije gutegeka irari ry’iby’isi riba muri kamere muntu, bituma inama zawe zose cyangwa ibyo ukora bigengwa n’irari ufite, bikaba byaguteza kugwa mu byaha, kandi niyo ibyo urarikiye utabibonye bitera umutima wawe guhora mu maganya y’isi akenshi ukabona ko no gushaka kwawe bitabaye byiza ahubwo ari ibibazo gusa, nyamara kuba urugo rufite ibibazo by’ubuzima ntibisobanuye ko rwabaye rubi kuko ibyo ni ibintu ingo zihura nabyo kenshi. Ibyo byose iyo utabitegetse biba bigoye kuzuza inshingano nk’umufasha.

Eva amaze kurya ku giti Imana yababujije, hari ingaruka zikomeye byateje mu isi ku buryo bibereye umugore imbogamizi mu gusohoza umugambi w’Imana. Muribyo twavuga :

1. Imibereho

Ubuzima busigaye bugoye aho usanga umugabo n’umugore babyuka bagenda gushakisha, nta mwanya wa mugore afite wo kwita ku mugabo we n’abana ndetse n’indi mirimo, yirirwa yiruka ashakisha, agataha yarushye za nshingano ntabe agifite imbaraga zo kuzubahiriza.
Hari n’ababaho ubuzima butandukanye n’abagabo kubera akazi bagahura gake, nabyo ni imbogamizi ku umugore.

2. Imibanire y’umugore n’umugabo.

Nk’uko twabivuze, ijambo ry’Imana rigereranya umugore nk’Itorero, n’umugabo nka Kristo bivuze ko hariho uruhare runini rw’umugabo ku mugore. Bibiliya isaba umugabo gukunda umugore we umugore nawe akaganduka. Kristo mu bintu atungishije itorero harimo ijambo, tubitse muri twe amagambo ya Kristo niyo aduhumuriza, amasezerano niyo ari mu byo akoresha mu gukuyakuya itorero, abagore benshi birwanaho babuze ayo magambo meza aturuka ku bagabo babo kandi ari mu by’ibanze akuramo imbaraga (kwifuza kwawe kuzaba ku mugabo wawe...).Ubu hakunzwe gukoreshwa cyane ijambo (care), abagabo ntibayiha abagore babo.

Abagabo bahugijwe n’imibereho, ntamwanya babifitiye, hari nabumva ntacyo bimaze, hari n’abumva ari iby’abato cyangwa byari ibyo mu gihe barambagizaga gusa oya!!! umugore ahora yumva hari ijambo ategereza ku mugabo, amatwi ye ahora yifuza ijambo....kuko amatwi y’umugore ninayo Satani yakoresheje. Hari ingo umugore abayeho nk’umupfakazi kandi afite umugabo ntakibahuza. Bisaba ko abagabo bahagarara nka Kristo.

3. Ubusambanyi

Iki ni icyaha gikomeye kiri gusenya ingo kandi kigenda gifata intera ikomeye, iyo kinjiye mu rugo haba ku mugabo cyangwa umugore kigendana no kutubahiriza inshingano.

4. Imyumvire itandukanye.

Ubu uhereye ku bakiri bato hari imyumvire ya gatanya (divorce), isi iri kwerekana ko aho kugira urugo rubi watandukana n’uwo mwashakanye, ibyo bigatuma wa mugore yumva ntacyamugora, nta kwihangana nta n’impamvu yo kwirushya haba ku mugabo cyangwa abana nta mutwaro yakwikorera.

Uburinganire : Kubera amateka y’ibihe byashize ndetse hari aho na n’ubu bikiri aho usanga umugore adahabwa agaciro, akandamizwa, asuzugurwa, abagore benshi byarabakomerekeye ku buryo aharanira iteka uburinganire hagati ye n’umugabo rimwe na rimwe bigatuma atakaza inshingano ye nk’umufasha kuko abona bimusuzuguza, bimutesha agaciro, bityo bikaba imbogamizi kuri we mu gusohoza umugambi w’Imana.

Bitewe kandi n’uko muri iki gihe usanga haba umugore cyangwa umugabo bose bafite uruhare mu kwinjiza imitungo mu rugo, ndetse ubu isi ikaba iri kuzamura abagore mu nzego zitandukanye z’ubuzima, si bibi rwose kuko iyo bageze mu mirimo bayikora neza, ariko harimo imbogamizi kuko abagore benshi bijya biba urwitwazo rwo kubona ko umugabo muringaniye, hakabamo intandaro yo kutaganduka nk’inshingano cyangwa kutamufata nk’umutwe wawe kuko muba musa nk’abahuje inshingano.

Imana ntiyigeze ikandamiza umugore, ariko ntabwo yanamuringanije n’umugabo, icyo yakoze yatanze inshingano, ibintu byose bigira ubuyobozi, umugabo yamugize umutwe w’umugore. Ninayo mpamvu Adamu na Eva bamaze gucumura Imana yaje yabajije Adamu ngo ibyo wakoze ni ibiki? kandi atariwe wabaye intandaro y’icyaha.

Ubu turarwana n’iterambere, ibintu abana bacu birirwamo bisigaye bigoye uburere bwabo burasaba gushyiramo imbaraga, isi ifite imbaraga zikomeye ku bana (Imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru etc.) ku buryo biri gusaba imbaraga zidasanzwe mu kurera

Nubwo turi mu isi igoye, ibi byose twavuze haruguru bikaba ari imbogamizi, Ntabwo tugomba kubyemera ngo bidutandukanye n’ubushake bw’Imana kuko ijambo ry’Imana riratubwira ngo kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose (Abaroma 12:3). Hari ingamba umugore yafata kandi akabasha gusohoza umugambi w’Imana.

Mu nyigisho ikurikira tuzaganira kuri izo ngamba.

Yesu abahe umugisha Madeleine Mujawimana