Umugambi w’Imana ku mugore (Umunsi wa 3)

IMBARAGA Z’UMUGORE KU BANA

Muri gahunda y’Imana umubyeyi niwe ufite inshingano zo kurera umwana akamugeza ku kigero gikwiriye, niyo mpamvu wasangaga kenshi hari ibyo Imana yabwiraga Abisiraeli yarangiza ikabihanangiriza iti aya mateka muzayabwire abana banyu n’abazabakomokaho bose babimenye.

Bibiliya iravuga ngo menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo ( Imigani 22:6), Bitewe n’uko umugore ariwe Imana yahaye ubushobozi bwo gusama no kubyara niwe umarana igihe kinini n’umwana akamukurikirana, agafata uruhare runini rwo kurera kurusha ise .

Abagabo bibanda ku bintu binini by’amafranga n’indi mishinga ariko ibirebana n’imyitwarire, n’imiterere by’umwana umugore niwe ubimenya kandi ibyo nibyo bigize umuntu. Uyu munsi dufite abana biga, ni byiza turabateganyiriza ejo hazaza, ariko imyitwarire ni ikibazo, iby’agakiza babyumvira mu ishuri ry’icyumweru gusa kubajyayo, ariko siko byari bikwiye, turi kumwe nabo mu rugo, muri gahunda dukora dukwiye no kugerageza gufasha umwana kumenya inzira y’agakiza n’icyo azaba cyo.

Hari ingo za gikristo zitagira gahunda yo gusenga cyangwa ngo bigishe abana ijambo ry’Imana? Ikintu cyiza wakwifuriza umwana wawe kiruta agakiza ni iki? Nta muntu wasengera umwana wawe kukurusha! Izo ni inshingano zawe.

Impano zabo zigaragarira mu rugo, umugore akazibona akagira uruhare rwo kumuzamura. Hari igihe ubona umwana ukabona afite impano runaka (umuyobozi, ubuvumbuzi, kuririmba) wamufasha kugera kure. Hari igihe umwana yiga indi mico itari myiza wenda yakuye ku ishuri cyangwa ahandi abagore nitwe tuba turi hafi kugirango duhite tuyikumira.

Imico myinshi, imyifatire myinshi, ibikomere, abo turibo none ahanini abantu babikomora mu miryango bavukamo kurusha muri sosiyete. Ku bubaka ingo usanga ahanini bubaka uburyo bujya gusa n’ubwo ababyeyi babo bubatse, uwabonye ababyeyi be bakundana, nta ntonganya, Mama we yubaha Papa we, abana bitabwaho n’ibindi nawe iyo yubatse usanga akenshi urugo rwe ariyo sura rugira kubihindura ngo akore ibinyuranye nabyo bisaba urugendo rurerure. Ababyeyi nirwo rwandiko abana basoma kandi ibyo basomye bikabagumamo kuruta ibindi byose. Uko mwakira abantu, uko mukunda abantu, uko muvuga abantu nabo nibyo bakora.

Amazina wita umwana wawe, amagambo umwaturaho kenshi, ibikorwa umukoresha cyane, aho umwerekeza cyane nibyo aba byo. Niyo mpamvu Imana itinda ku nshingano yo kurera ku babyeyi kandi ahanini tubona ko bikorwa n’umugore kuko ariwe utindana n’umwana. Umuntu mu buzima akenera gukunda, gukundwa, impuhwe, ibyo Imana yabishyize mu muryango ariko uruhare runini rukaba ku mugore niyo mpamvu uzasanga umuntu utarabibonye ari muto bimugiraho ingaruka akuze nawe ntabashe kubikorera abandi kuko ntabyo afite muriwe.

Ijambo ry’Imana tubona ko ritegeka abana kumvira ababyeyi babo. Mwana wanjye jya wumva icyo so akwigisha, Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka. Imigani 1:8. Byerekana ko Imana yemera umubyeyi nk’umwarimu w’ibanze w’umwana.

Satani ibi arabizi cyane, niyo mpamvu azana impamvu nyinshi zo gutuma ababyeyi bahuga akiba abana bacu, bakigishwa n’isi, ikoranabuhanga ryaraje za television, imipira, imikino, filime bikabigisha kandi bagasa nibyo babona kuko nibyo bibayobora. Imana idufashe twuzuze izi nshingano zacu (umufasha).

Reka turebe ingero nke muri Bibiliya z’abagore bagize imbaraga ku bana babo

Ingero z’abagore bakoresheje imbaraga zabo nabi ku bana babo

1. Rebeka

Rebeka niwe woheje Yakobo kuriganya umugisha, Bibiliya itwereka ko Yakobo yabanje no kugira ubwoba akabyanga, ariko Rebeka aramubwira ati umuvumo wawe abe arijye ujyaho, nyumvira gusa. Yakobo yumvira Nyina ariganya Esawu umugisha. Ibi byazanye urwango hagati ye na Esawu na kandi bava inda imwe. (Itangiriro 27)

2. Herodia

Mu birori byo kwibuka kuvuka kwa Herode umukobwa wa Herodiya yabyiniye imbere ya Herode aramushimisha Herode amubwira kumusaba icyo ashaka. Umukobwa aragenda agisha nyina inama, Herodia amwoshya gusaba igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe. Herode arababara ariko arabikora kubw’indahiro yarahiriye imbere y’abo basangiraga.

Ingero z’abagore bakoresheje imbaraga zabo neza ku bana babo

1. Unike.
Yatoje kwizera kutaryarya umwana we Timoteyo ( 2 Timoteyo 1: 5)

2. Nyina wa Mose

Yareze umwana we Mose amurerera i bwami yitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo ariko amucengezamo ko atari umunyegiputa ari umuheburayo, n’ubwo Bibiliya itabivuga neza ariko biragaragara ko amaze gukura asigaye i bwami atigeze yemera kwitwa umunyegiputa
( Kuva 2)

Abana benshi bizera ba Nyina k’uburyo iyo abaye umubyeyi mubi biroroshye kugusha abana mu mitego itandukanye kubera icyizere babagirira.

Abagore dukwiye guhishurirwa kurutaho ko Imana yaduhaye inshingano ndetse n’ubushobozi bwo gutoza abana natwe tubatoze ibyiza kugirango bazarinde basaza bakibigenderamo.

Ingero z’abagore bakoresheje imbaraga zabo kuri sosiyete bikagira umusaruro mwiza

1. Debora na Yayeli muka Heberi

Imana yakoresheje aba bagore bica umwanzi wari bahagurukiye ubwoko bwa Isirayeli. Uwo munsi Intsinzi iraboneka Uwiteka aribo akoresheje.
Abacam 4 :1-24

2. Umugore utavugwa izina ( Abacamanza 9:53-54)

Abimeleki yegereye umunara ukomeye ashaka kuwutwika ngo abantu bawuhungiyemo bapfe uyu mugore Bibiliya itavuga izina wo muri abo bahahungiye atera Abimeleki ingasire ku gahanga arakamena. Imana yitura Abimeleki inabi yagiriye bene Yerubabeli ikoresheje umugore.

3. Mariya ( Nyina wa Yesu)
Nkuko icyaha cyazanywe mu isi n’umugore Eva uko niko n’ubugingo bwaje mu isi buzanywe na Yesu ariko Mariya akaba inzira Imana icishamo umugambi wayo ku bantu batuye isi abyara umucunguzi Yesu.

Mu bukwe bw’i Kana, Mariya niwe wegereye Yesu amubwira ikibazo cyabaye ko vino yabashiranye yari yizeye neza ko ubwo Yesu ahari yababera igisubizo anagira inama abahereza ati icyo ababwira mugikore. Yohana 2:1-5

Abagore bagira kamere yo kwitegereza no kumenya utuntu dutoduto twinshi abagabo batitaho, bibafasha kumenya ibibazo bitandukanye biba biri ahantu, nibo banyempuhwe, bagira urukundo rwinshi, babasha kwihangana ku rugero rukomeye.

No mu ivugabutumwa rya Yesu abagore bagiye bamuba hafi ( Mariya Magadalena, Marita na Mariya,...) mu rupfu rwe nibo bamuririye bagumana nawe kandi abigishwa babanye nawe igihe kinini bamutaye. No ku munsi Yesu azuka abagore nibo babimenye bwa mbere ubwo bari bajyanye ibihumura neza aho bamuhambye, Marayika arababonekera abatuma kubibwira abigishwa ko Yesu yazutse.

Imana igereranya Itorero ryayo nk’umugore, rihagarariye Imana mu isi. Umugore mwiza ahesha izina ryiza urugo rwe, niko n’umukristo mwiza ( Itorero) ahesha Imana icyubahiro mu isi. Itorero niryo Imana igaragarizamo umugambi wayo ku muntu: urukundo, ubuntu, ineza, n’izindi mbuto zitandukanye z’Imana.

Umugore ni umufatanyabikorwa n’Imana mu mugambi wayo ku bantu yaremye, ni umufasha ukwiriye!

Yesu abahe umugisha.
Birakomeza.....

Madeleine Mujawimana