Umugambi w’Imana ku mugore ( Umunsi wa 2)_Mujawimana Madeleine


Ku bize iby’umubiri w’umuntu bagerageza gusobanura ko umutwe iyo urwaye, umubiri wose uhungabana, kuko itegeko ry’umubiri wose rituruka mu mutwe, ushobora kuba umusazi ukiruka ku gasozi ariko ubuzima bugakomeza n’ubwo buba bwahungabanye. Ariko umutima iyo udakora neza cyangwa uhagaze biganisha ku rupfu. Umugabo agereranywa n’umutwe naho umugore akagereranywa n’umutima. Iyo ikibazo ari umugabo urugo rushobora gukomeza kubaho nubwo ruba rusa nk’uruhungabanye ariko iyo umugore ariwe uteye ikibazo kabone n’iyo umutwe (umugabo) waba ukomeye urugo rurapfa.

Mu gice cya mbere cy’iyi ngigisho twavuze ko umugore ari umufatanyabikorwa n’Imana mu mugambi ifite ku umugabo, abana, n’isi muri rusange. Ku bw’ibyo Imana yamuremanye imbaraga, ubushobozi haba mu magambo ye, imiterere ye cyangwa imikorere ye bimushoboza kuzuza izo nshingano.

Ubu butunzi ( imbaraga) umugore aremanywe, na Satani arazizi ndetse n’abantu barazizi kandi bazi n’icyo byamara igihe bibyajwe inyungu. Uyu munsi inganda cyangwa ibigo bitandukanye by’ubucuruzi usanga byifashisha igitsina gore mu kugurisha cyangwa kwamamaza ibikorwa byabo kuko bazi ko bafite imbaraga ku mitekerereze y’abantu.

Niyo mpamvu umugore wakoresheje izi mbaraga n’ubushobozi neza bigira umusaruro ukomeye kandi yazikoresha nabi bikazana ingaruka mbi zikomeye.

Reka turebe imbaraga z’umugore mu bintu bitandukanye :

1. Imbaraga z’umugore ku umugabo we

Buri mugabo akeneye umugore wo kumwuzuza kandi ni Imana yabikoze imurema.

1 Petero 3: 1 Namwe bagore .........kugirango n’ubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, n’ubwo ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kubaha.

Umubwiriza 7:26 Maze mbona ikintu kirusha urupfu kurura: ni umugore umeze nk’umutego n’inshundura n’amaboko ye akaba nk’ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka ariko umunyabyaha azafatwa nawe.

Bibiliya igaragaza ko ingeso nziza z’umugore ubwazo zihagije n’iyo nta jambo yaba yavuze kureshya umugabo we hakaba impinduka mu muri we. Uko niko n’ingeso mbi z’umugore zigusha umugabo mu mitego itandukanye.

Ingero z’abagore bakoresheje imbaraga zabo nabi ku bagabo babo bakabagusha mu mitego:

1. Eva : Amaze gutega amatwi Satani no kwemera gushukwa nayo akarya ku giti Imana yababujije yahise agenda aganiriza Adamu amwumvisha ko ibintu Imana yababwiye ataribyo bituma Adamu nawe agwa mu cyaha arya kuri icyo giti. Satani ntiyigeze avugana na Adamu ariko kuko yari iziko nica kuri Eva akemera gushukwa izaba yageze ku ntego yo gucumuza Adamu kandi niko byagenze. Aba azaniye isi umuvumo ukiyikurikirana nanubu. ( Itangir 3:17)

2. Sara : Imana yahaye Aburahamu na Sara isezerano ryo kubyara, ariko isezerano ritinze Sara ashuka Aburahamu amusaba kuryamana n’inshoreke ye Hagayi Aburahamu arabyemera agwa mu cyaha nawe ashidikanya kubyo Imana yabibwiriye babyarana Ishimayeli, . Itangir 16:1-5

3.Yezebeli: Bibiliya ivuga ko Ahabu yumviraga ijwi ry’Imana ariko umugore we mubi Yezebeli ahindukiza umutima wa Ahabu kure y’Imana no gukora ibyiza.
1 Abami 21:25

4. Delira : Yashukashutse umugabo we Samusoni kugeza ubwo amumeneye ibanga ry’aho imbaraga ze ziri abafilisitiya baramufata bamunogoramo amaso.
Abacamanza 16

Ingero z’abagore bakoresheje imbaraga zabo neza ku bagabo babo:

1. Abigayile

Uyu mugore amaze kumva ibyo umugabo we yakoreye Dawidi abona n’ingorane biza kuzanira urugo rwe ajya gutakambira Dawidi atanabibwiye umugabo we Nabali, akoresha amagambo amwe akomeye ati Ndakwinginze Nyagasani we kwita kuri icyo kigoryi Nabali uko yitwa niko ari izina rye niryo muntu...babarira umuja wawe icyo cyaha... Nuko Dawidi yumvise amagambo ya Abigayile aramusubiza ati ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe kuko uyu munsi undinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso kuba arijye wihorera ubwanjye.... aramubwira ati ngaho ibyo uvuze ndabyumvise ndabikwemereye. Urugo rwe rukira gutyo.

2. Esiteri

Amaze kumenya ko ubwoko bwe bwagambaniwe na Hamani ngo bwicwe kandi inzandiko zikaba zarashyizweho umukono n’Umwami yiyemeza kujya imbere y’umugabo we arenga ku itegeko risanzwe yambara imyambaro y’ubwamikazi bituma atona ku Mwami kugeza ubwo yamubwiye ngo amusabe icyo ashaka cyose Esiteri amutumira mu nkera amusaba kurengera ubwoko bwe ntibwicwe kandi Umwami arabikora. Esiteri 5 & 7

3. Umugore wa Pilato

Yesu amaze gufatwa ngo bamwice agejejwe imbere ya Pilato, umugore wa Pilato yamutumyeho ati ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi kuko naraye ndose ibye kandi byambabaje, nubwo bitabujije Yesu kubambwa ariko Pilato yakarabiye mu maso y’abayuda ati amaraso ye ababazwe. Matayo 27:19

Abagore b’ingeso nziza b’abanyabwenge hari ubwo badashyigikira abagabo babo mu mafuti nubwo byaba bivuguruza ubuyobozi bw’umugabo we ariko ntibisobanura kuba ingare ahubwo biba ari ibisubizo by’ibibazo runaka.

Umugore niwe umenya neza umugabo we kuruta abandi, niwe uzi aho agira intege nke, aho afite imbaraga, akamenya amarangamutima ye kuko niwe umwegereye cyane ibyo bigatuma nicyo yashaka ku mugabo we kimworohera kukigeraho. Umugabo nawe uburyo aremye imiterere n’imyitwarire by’umugore bimugiraho imbaraga nyinshi bigatuma akenshi guhakana icyo umugore yashatse bitamworohera. Niyo mpamvu aba akeneye umugore w’ingeso nziza kugirango amubonemo ubujyanama, ubwunganizi no kumutera imbaraga aho kumugusha mu mitego.

Abefeso 2:10 kuko turi abo yaremye ituremera imirimo myiza muri Kristo Yesu iyo Imana yiteguriye kera ngo tuyigenderemo

Mugore wari uziko waremewe imirimo myiza yo kuba umufasha, ukunganira umugabo wawe, ukamubera umujyanama mwiza akabasha kugera ku mugambi w’Imana?

Wari uziko uri impano yavuye ku Mana umugabo wawe yahawe?

Wari uziko waremanywe ubutunzi bwinshi ukwiye gukoresha mu buryo bwiza?

Bikoreshe ubere umugabo wawe Ikamba nkuko ijambo ry’Imana ribivuga mu gitabo cy’Imigani 12: 4 Umugore w’ingeso nziza abera umugabo we ikamba ariko ukoza isoni ni nk’ikimungu mu magufa ye.

Yesu abahe umugisha.
MUJAWIMANA Madeleine