UBURYO BWA KABIRI BWO GUSHIMA IMANA. Pastor Gatanazi

INTEGO : UBURYO BWA KABIRI BWO GUSHIMA IMANA

1 abatesalonike 5 :18, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.

Yobu 1 :20-22 , Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati 21.“Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.” 22.Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.

Ejo twavuze ko abantu batakibuka imirimo y’Imana cyangwa ntibahe agaciro ibyo Imana yabakoreye, ugasanga mu nsengero hashima gusa abakoze ubukwe, ukibaza niba aricyo gitangaza cyonyine Imana yakoze. Satani akoresha ubwoba n’isoni zo gushima. Kandi ubwoba ni icyaha. Hari n’abandi bamaze imyaka mu itorero bumva baramenyereye byose, bigatuma badashima. Abatazi kuzirikana ibyo Imana yabakoreye bikururira umujinya w ‘Imana.

Umubwiriza yaravuze ngo habaho umunsi wo kuvuka n’uwo gupfa ; umunsi wo guseka n’uwo kuboroga, ariko mu bibaho byose tugomba guhora dushima, wahura n’ibinezeza cyangwa wahura n’ibisharira.

Iyo abantu bahuye n’ibibasharira kenshi bakura Imana ku ntebe yayo, bakahicaza Satani , bakumva ko byose byatewe na Satani, bagatangira kumukuza, bakamuha ubushobozi adafite ; nyamara Yesu yashyize Satani munsi y’ibirenge byacu. Gushima Imana si ukuvuga gusa ibitangaza yakoze, niyo ntabyo yaba yakoze, tuyishime kubera imiterere yayo.
Yobu bamubwiye ko abana be bapfuye n’ubutunzi bwe bwashize, ntiyabiherereza Satani, ahubwo arahaguruka ashima Imana, aravuga ati Imana niyo yabimpaye none irabyisubije, nta jambo ribi ryavuye mu kanwa ke.

Hari irindi kosa rijya rikorwa mu itorero, ugasanga umuntu amaze icyumweru cyose avuga ukuntu yakoranaga na Satani, n’ibibi bakoreraga abantu, ugasanga ari ugukuza Satani ; barangiza ntibanashyireho icyumweru cyo kuvuga imbaraga z’Imana, uko ikomeye, iburizamo imigambi ya Satani. Bakirengagiza ko nta kintu na kimwe gica mu rihumye Imana, byose iba ibizi, ibitugeraho byose iba yabyemeye, kandi byose ni mu nyungu zacu.

Abaroma 8:28, Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,

Ingaruka zo kudashima Imana

Abaroma 1:21-23, 21kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk’Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abibwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y’ibirimarima icura umwijima. 22.Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu, 23.maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa, n’iby’ibiguruka, n’iby’ibigenza amaguru ane, n’iby’ibikururuka.

kudashima ni icyaha. Kuko aba bantu bamenye Imana ntibayubaha, ntibanayishima, bahinduka ibirimarima, bituma Imana ibareka, ngo bakore ibyonona.
Iyo utabasha gushima Imana muri byose, habaho idolaterie (gusenga ibigirwamana). Nawe ubwawe wakwibera ikigirwamana igihe cyose wumva ko ibyo wagezeho byose ari imbaraga zawe, ukajya wivuga ibigwi cyangwa ukaramya inshuti zawe wumva ko arizo zagushoboje kugera kubyo ufite.

GUSHIMA IMANA NI ITEGEKO KU BAMENYE IMANA.