UBURYO 5 BWO GUHANGANA N’UMUHANGAYIKO (STRESS) Joyce Meyer

Umutwaro, Kuremererwa, guhangayika. Aya magambo yaba asobanura ukuntu umerewe? Niba ariko bimeze, ndagirango nkumenyeshe ko utari wenyine. Kandi Imana igufashije, ushobora guhindura uko ugaragara ndetse n’uko ubayeho. Nubwo ibyo byose birimo kukubaho, ushobora kugira ubuzima muri Kristo bwuzuye amahoro n’ibyishimo.

Uyu munsi mu gitondo ubyutse, ahari hari ibyemezo wagiye ufata. Wari wiyemeje inshuro uri bukande ku isaha yawe ikubyutsa .Wiyemeje imyenda uri bwambare. Wiyemeza umubare w’udukombe tw’icyayi uri bufate. Ariko hariho ibyemezo utabashije gufata (nubwo njye ntekereza ko wifuza uti iyo nza kubigiraho ububasha!)

Reka nkwereke icyo nshaka kuvuga…
Wigeze uhitamo uko ikirere kiribube kimeze?
Ufite ububasha bwo kumenya uko imodoka ziri bube zingana mu muhanda?
Naho se uko mugenzi wawe mubana mu cyumba cyangwa uwo mwashakanye ari bwitware?

Ndakeka ko ibi ari ibibazo by’ubupfu. Yaba ari njye yaba ari wowe nta n’umwe muri twe uhitamo uko ibyo tuvuze bigenda. Iyo tuza kuba tubihitamo, twari kuzamura ubushyuhe bw’ikireremo gake imbeho igashira, twari kugabanya imodoka mu muhanda, mu makuru hakabaye havugwamo ibyiza gusa, inshuti zacu n’abo twashakanye bakabaye bahora mu bihe byiza gusa. Byaba ari byiza cyane. Sibyo?

Mu byukuri bene nk’ibyo ntitubihitamo, ariko ntibivuga ko bigomba kuduherana.

Dushobora kutagira ububasha bwo kugena ibiba aho turi, ariko byanze bikunze dufite ubufasha bwo kugena uko tubyitwaramo. Kandi ibyemezo dufata mu buzima bwa buri munsi bishobora kugera kure mu kugena ubwuzima tuzabamo ubwo ari bwo.

Ushobora kwiyemeza ukanatera intambwe mu guhindura uko wajyaga ufata ibikubaho.
Mbere y’uko ugira icyo ukora ku kintu, tekereza icyo ushobora gukora
Ingero nk’izi zishobora kugufasha mu guhindura uburyo wajyaga ukemuramo ibibazo:

- Niba imvura irimo kugwa hanze, ushobora kwigumira munzu ukaba ukora uturimo two munzu wari waragiye usubika.
- Niba ubona imodoka zabaye nyinshi mu muhanda ushobora guhindura inzira kugirango ucungure igihe.
- Niba mushuti wawe ataguwe neza ushobora kugerageza kumufasha umuteramo akanyamuneza aho kwemera ko kugubwa nabi kwe nawe kukwangiriza amarangamutima.

Izi ngero zikujyana ku kumva ikintu gikomeye kurutaho: Nubwo nta bubasha ufite ku bikubaho byose, Ufite ububasha uko wabyitwaramo. Ushobora kugenda intambwe mu kugena ubuzima wifuza kubamo ubwo ari bwo. Dore uburyo ushobora kubikoramo…

Uburyo 5 bwo guhangana n’umuhangayiko

1. Jya uvuga byiza. Niba uhora wumva ibintu byakurenze ukaba uhangayitse kandi ukumva utabasha kumenya impamvu yabyo y’ukuri, tangira ujye watura amagambo meza yo muri Bibilia buri munsi. Aho kugira ujye ubyuka buri munsi uvuga ukuntu ibintu byabaye bibi, tangira umunsi utangaza Ijambo ry’Imana n’amasezerano yayo ku buzima bwawe. Ndushishwaho kunesha! (Abaroma 8:37) Imana izampa ibyo nkennye byose! (Matayo 6:26) Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga! (Abafilipi 4:13)

2. Gabanya ingengo y’imari yawe. Niba amikoro yawe aguhoza ku nkeke mu buzima bwawe, iyemeze utangire kugira ingengo y’imari (cyangwa uvugurure iyo usanganywe) Ni iki gifatika ushobora kubikoraho? Hagarika ikintu ujya usohoraho amafaranga cyo kwinezeza cyangwa kitari ngombwa cyane. Shaka uburyo bushya wajya ubonamo amafaranga y’inyongera. Saba umuntu uzi ibijyanyen’imari arebe mu ngengo y’imari yawe aguhe ibitekerezo.

3. Kora ikintu gitunguranye. Niba hari umuntu utuma uhora ku nkeke ahora agukomeretsa amarangamutima, gira akantu keza umukorera. Mwandikire amagambo y’ubugwaneza, musohokane ujye kumugurira, mubwire ibyiza bye ushima, cyangwa se utangire ujye umusengera buri gihe. Gukora ibyo, ni ugutera intambwe mu kwizera no kumvira itegeko Imana yaduhaye ryo gukunda abanzi bacu.

4. Zamura urwego rw’ingufu zawe. Niba hari ikibazo cy’ubuzima wumva cyakuzengereje kikaguhoza ku nkeke, ihe akamenyero ko gukora imyitozo ngororamubiri. Ntazindi nzitwazo ugifite, shaka akanya ka buri munsi ukoreshe umubiri wawe imyitozo kugirango ubashe gukemura ibibazo ufite. Aho kugira ngo ube wiganyira, ihe gahunda kandi uyikomereho. Hari ubwo watekereza ko udafite ingufu zo gukora imyitozo . Urumva uguwe nabi cyane cyangwa urananiwe bikomeye. Ariko nabonye ko iyo nabyiyemeje nkatangira gukora imyitozo, ntangira koroherwa. Imyitozo igutwara imbaraga ariko ikagusubizamo izirenze izo itwara!

5. Ikure mu ngoyi. Niba wumva akazi kagusaba ibirenze ubushobozi bwawe bigatuma wumva usumbirijwe, gira icyo ubikoraho. Gira imirimo imwe wegurira undi muntu agufashe, suzuma uburyo bw’imikorere yawe cyangwa se ubiganireho n’umuyobozi wawe.(Hari ubwo umuyobozi wawe ataba yarabonye ukuntu ukora akazi kenshi cyangwa ingaruka bigira ku buzima bwawe bwite). Aho gukora uganya ko ufite akazi kakurenze, shaka uburyo watanga umusaruro n’uko wagira umwanya uzajya usagura buri munsi.

Izindi ngero gusa, ariko nkuko ubibona, ariko hari uburyo bwinshi ushobora guteramo intambwe ukinjira mu buzima Yesu yapfiriye ngo abuguhe. Imana izakora ibyayo biyireba ariko ishaka ko nawe ukora ibyawe bikureba. Ushobora kutagira ibisubizo byose, ushobora no kutabigenza uko bikwiriye buri munsi, ariko niwiyemeza gutera intambwe, Imana izaza muhurire mu nzira. Wibuke ko utagomba kubaho ubuzima bwo gahangika no kubihirwa. Ahubwo, ushobora kubaho ubuzima bw’umunezero, amahoro ukarenga ingorane zo mu buzima. Ikibazo gusa ni intambwe wiyemeza gutera. Ni wowe ugomba kwifatira icyemezo…. hitamo.