Twubakire ku mbaraga zacu (Points forts)

"Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbibwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nkuko Imana yagereye umuntu wese kwizera". Abaroma 12:3

Mbere yuko ijambo ryo gushimangira ububasha bw’ igikorwa (action) bugerwaho umushakashatsi Peter Drucker yavugaga ko kugirango ugire icyo ugeraho, ugomba kwibanda ku mbaraga zawe niza bagenzi bawe, ( se concenter sur ses forces et celles de ses collaborateurs) aho kugirango duhe umwanya intenge nke zacu.

Twese tugizwe n’ imbaraga n’ intege nke.Ntawe uba umuhanga muri byose cyangwa nta nushoboye byose. Twitegereje twitonze umuntu ufite ubuhanga cyangwa ubumenyi mukintu runaka, twazasanga nawe hari ibyo adashoboye cyangwa agiramo intege nke.

Nemeza neza ko ari uko Imana yabishatse. Ntawe ushoboye byose nta n’ umuhanaga muri byose, niyo mpamvu buri wese akenenye undi cyangwa abandi tugakorera hamwe tukuzuzanya. Bibiliya ivuga itya: " Nk ’ uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. Kuko dufite impano zitandukanye nk’ uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana". Abaroma 12:4-6

Dutahure kandi dusobanukirwe imirimo Imana yaduhereye impano / ubushobozi tunabikoreshe neza. Twitinda kubyo tudashoboye cyangwa tudakora neza. Twirinde bishoboka guta umwanya mubyo tudafitiye impano. Hanyuma dushake ibyo abandi bakora neza bafitiye impano tubafashe, tubashyigikire.

Fata umwanya wo gusoma no guhishurirwa bundi bushya Abaroma 12. Uhishurirwe impano Imana yaguhaye, uzikoreshe uko bikwiye aho Imana yagushyize.

Rick Warren