“Twiteguye gukora ubuvugizi ku banyeshuri bafite imbogamizi y’ivugabutumwa mu bigo bigamo” Rev. Sibomana Jean

Kuri iki cyumweru taliki 16/03/2014, mu gikorwa cyo gushyira ahagaragara album DVD 1 ya Chorale Horeh ikorera umurimo w’Imana mu kigo cyahoze cyitwa SFB/ Mburabutro, ubu cyitwa C.B.E (College of Business and Economics), Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote ry’u Rwanda (ADEPR) yatangaje ko biteguye gukora ubuvugizi kugira ngo abanyeshuri bemererwe gukora ivugabutumwa aho biga.

Horeb Choir

Ibi yabitangaje nyuma y’aho iki gikorwa kigendeye neza, avuga ko nk’itorero ayoboye biteguye gukora ubuvugizi n’ahari Abakristo bakizitiwe mu ivugabutumwa bwiza n’ibigo bigamo babe bakwemerwa gukora ku mugaragaro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa ADEPR yabajijwe niba ubusanzwe bajya bagira gahunda zo kuba bakwitabira ibitaramo nk’ibi, n’impamvu yagaragaye muri iki gitaramo cyane ko abayobozi baba bafite gahunda nyinshi zitandukanye.

Yasubije mu magambo ye bwite ati “Gahunda zo ziba zihari ari nyinshi, kandi zose si ko umuntu yazibonekamo zose. Gisubijwe no kuba mbonetse hano mu gitaramo cya CEP ikorera muri C.B.E kuza kwifatanya na bo hano muri Launch ya mbere ya Chorale Horeb. Ubwo rero abandi baba bagiye hirya no hino bo muri Bureau nyobozi.”

Abajijwe impamvu yaba yahisemo kwitabira igitaramo cya HOREB, yavuze ko yari yahaje ku bw’ubutumire bari bamuhaye. Tugaruka ku buryo yabonye igikorwa cyagenze, yavuze ko muri rusange cyagenze neza.

Mu izina ry’ADEPR, Rve. Sibomana yahaye Horeb inkunga ya 200,000 Frw. Agaruka kuri gahunda ADEPR iteganya, yavuze mu bihe biri imbere bitegura kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse by’umwihariko bakaba bazagenda banagenera abapfakazi n’impfuyi ubufasha butandukanye burimo n’ibikorwa by’isanamitima. Ubu bimwe muri ibyo bikorwa bikaba byaranatangiriye i Kinazi mu karere ka Ruhango, aho muri iki cyumweru CEP-UR Huye yari mu isanamitima n’ubwiyunge muri ako karere inakora imiriko y’amaboko n’amahugurwa ku bayobozi.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na Nsengimana Joel, umunyamakuru ku IGIHE, cyagenze neza. Chorale zifatanije na Horeb ni Amahoro y’ i Remera, na Barack yo mu Gakinjiro.

Amahoro Choir

Umuvugabutumwa muri iki gitaramo yari Semajeri wari waturutse mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyi album yatewe inkunga yose hamwe ingana na 2,700,000 Frw yakorewe amajwi na Producer Bill Gate (Gate Music Studio) na we wari muri iki gitaramo, igurishwa 3,000 Frw.

Janvier Kwizera