Twirinde mu byo tuvuga! Marcelle Kpan

“Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe” (Imigani 13:3).
Imana yifuza ko mu kanwa kacu havamo amagambo meza, y’ubwenge, akomeza abandi, y’amahoro, ahumuriza, yubaka abandi, ahesha abandi umugisha, yuje ibyishimo ndetse agusha neza.
“Ururimi nirwo rwica kandi nirwo rukiza, abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana” (Imigani 18:21).

Amagambo yacu ashobora kubaka, kuzura, gukiza cyangwa kwica, guhagarika cyangwa kuzimya. Tugomba rero kuba maso mu magambo tuvuga, tugatekereza mbere yo kuvuga. Tugomba kubumbura akanwa kacu mu bwenge…“Abumbuza akanwa ke ubwenge, kandi itegeko ry’ururimi rwe riva mu rukundo” (Imigani 31:26).

Ntitukavugane uburakari, ishyari, ubugome cyangwa ubwoba… Ibyo bibi byose tubyime intebe mu mitima yacu… Ibiri mu mutima w’umuntu ni byo avuga. Amagambo y’umuntu agaragaza ibyo atekereza. Imana yifuza ko “ Iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, niba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe, aba ari byo twibwira » (Abafilipi 4:8). Ibitekerezo byacu bigomba gutungana.

Niba tujya tuvuga nabi, ntidutekereze mbere yo kuvuga, tugakomeretsa abandi mu byo tuvuga, tukabavuma, tukabaciraho iteka, nimureke dusenge dutya tuti:

Data uhoraho,mbabarira amagambo mabi yose natuye ku buzima bw’abandi no ku bwanjye bwite. Mbabarira aho naba narakomerekeje abandi, nkabatuka, nkabarakaza, nkabavuma. Mbabarira kuba narashenye ibyo wubatse! Nje imbere yawe kuko nifuza kurinda ururimi rwanjye ikibi, n’iminwa yanjye ibinyoma (Zaburi 34:14).

Eza ururimi rwanjye n’iminwa yanye:
• Kugira ngo amagambo yanjye yuzure ubuntu bwawe (Umubwiriza 10:12)
• Kugira ngo amagambo yanjye amere nk’ubuki, yorohere umutima, akize umubiri (Imigani 16:24).
• Kugira ngo amagambo yanjye amere nk’amazi menshi (Imigani 18:4).
• Kugira ngo ururimi rwanjye rube nk’igiti cy’ubugingo (Imigani 15:4).
• Kugira ngo akanwa kanjye gasesekare ubwenge (Imigani 10:31).
Kuva uyu munsi, nshyize uburinzi ku munwa wanjye (Zaburi 141:3). Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha (Abefeso 4:29).