Twirinde kumenyera iby’Imana ahubwo tuzirikane guhamagarwa kwacu

Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi. 1 Abakorinto 1:26

Iyo umuntu agikizwa akenshi aba afite umwete mwinshi wo kubaha Imana no kuyikorera, afata umwanya uhagije wo gusenga, afite gutinya Imana kwinshi, gukora icyaha abibona nk’ibintu bidasanzwe, mbese yumva ashikamye mu bintu by’Imana. Akenshi ibi nibyo bituma yumva kugwa no gukora ikintu Imana idashaka ari ibintu bidasanzwe bikamutera guhora aca bugufi kuko yumva atifuza na gake kubabaza Imana yamuhamagaye.

Biba ikibazo iyo abimazemo igihe hakazamo ikintu kimeze nko kubimenyera kandi buriya ibintu by’Imana nta mpamvu n’imwe ihari yo kubimenyera kuko bikwiye guhora ari bishya mu mitima yacu.

Amagambo twasomye haruguru ni Pawulo arimo kubwira Abakorinto, arabihanangiriza, ati mugihamagarwa hari ukuntu Imana yashimye ko muza mumeze, hari ibyo yabahamagaranye, hari aho yabahamagariye, hari n’impamvu yabahamagaye muri ubwo buryo, none bite ko mushaka kugenda uko mwiboneye, oya ntibikwiye ahubwo muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data.

Nibwo ababwira ati erega buriya nta nubwo abanyabwenge bahamagawe ari benshi, n’imfura si nyinshi, n’abakomeye si benshi. Ibi nabyo bikwiye gutuma urushaho guha agaciro agakiza Imana yaguhaye kuko yaragutoranyije.

Bibiliya iravuga ngo Imana yashimye gutoranya abaswa, abanyantege nke, mbese ibyoroheje kandi ibikomeye bihari. 1 Abakorinto 1:27

Kuzirikana ko umuhamagaro w’Imana ari ubuntu twagiriwe nabyo bikwiye gutuma tutabimenyera ahubwo tukabiha agaciro tukaguma ku rufatiro ari rwo Kristo.

Umuririmbyi yaravuze ngo mu Magana menshi y’abanyabyaha, yantoranijemo ngo mbe inshuti ye, Haleluya, aravuga ngo narabohowe ndamuririmbira zaburi nyinshi mu mutima wanjye.

Iyo mbona ukuntu abantu bagenda babyoroshye bafata ibintu by’Imana nk’ibisanzwe binyibutsa twiga mu mashuri yisumbuye (Secondaire), iyo wahageraga bakwitaga umururu, noneho ibintu byose kubera n’igihunga n’ubwoba no kutamenyera uba ugera mu ishuri mbere, ukaryama mbere udasakuza, ukambara umwambaro w’ishuri ku gihe, ugasohoka ari uko ubonye agahushya, wubahiriza amasaha, mbese ibintu byose kuri gahunda ku buryo igihembwe kirangira amanota y’imyitwarire myiza yose uyafite, iyo havuyeho na rimwe umutima wenda kukuvamo kuko uba ugikunze kubahiriza amategeko y’ikigo.

Ibi rero ntabwo bikomeza kuko umuntu ajya kumara imyaka ibiri ibintu byose yarabimenyereye, asigaye yiryamira abandi bari kwiga, akicara abandi bari mu mirimo, kuburyo banamukuraho amanota akumva ntacyo bimubwiye. Iyi sura ituruka he? Iva mu kamenyero kuko ageraho akabyumva nk’ibisanzwe.

Ibi bijya gusa n’ibibera mu nzu y’Imana, iyo urebye agashyuhirane k’umuntu ugikizwa, uburyo agerera mu nzu y’Imana ku gihe, akitabira gahunda zose, ataboneka akamenyesha, yakora icyaha agahagarika umutima kugeza yihannye, ahora ahindira umushyitsi munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana. Ariko abimaramo igihe guhamagarwa kwe kukamera nk’uko bafunguje amazi agasigara ku mateka, ntacyo agitinya ahubwo ubona atagifata agakiza nk’impano ikomeye Imana yamuhaye.

Hari n’ababyitiranya no gukura mu gakiza, ariko benedata gukura kose kutarimo gushakashaka ibyo Umwami Imana ashaka nta gukura kurimo ahubwo ni ukukwingira. Niba ibyo wita gukura ari ibituma umenyera Imana atari ibituma waguka ngo urusheho kunezeza Imana, utakiruhanya n’Umwuka, ntacyo bimaze. Imana idutabare.

Nshuti ndakwifuriza kuzirikana guhamagarwa kwawe ngo Imana igukomeza kandi wirinde kumenyera ibintu by’Imana kuko ihorana udushya kandi urusheho guha agaciro agakiza yaguhayemo impano kuko abahamagawe atari abakomeye. Imana iguhe umugisha. Amen