Twirinde inyigisho z’ibisubizo zeze muri iyi minsi

Ni gacye cyane ushobora kwinjira mu nsengero z’abakirisitu bavutse ubwa kabiri (born again christians) ugasanga bari kwigisha ibyo kwihana no guhindukirira Imana. Ibi biheruka cyera. Inyigisho z’iterambere n’ibisubizo, ubuhanuzi bw’imodoka nziza n’inzu nziza bireze cyane.

Tutagiye kure ngo tuvuge ko izi nyigisho zeze muri Afurika, reka twivugire hano mu Rwanda. Winjiye mu nsengero cyane cyane iz’amatorero avutse vuba (izo abenshi bakunda kwita “amachurch”) uzasanga bahamagarira abantu kwitabira gahunda runaka, bakazaza bitwaje udutambaro tw’umweru. Uzumva bavuga ko bakwiriye kuzitabira gahunda runaka y’igiterane ngo bazaze bumve ubuhanuzi bwabo. Uzumva umushumba runaka abwira abantu kuza bitwaje pasiporo, permis na diporome zabo.

Iyo uyu munsi ugeze, inyigisho nta yindi aba ari ibitangaza. Aba uri ukubwirwa ko Imana igiye guha abantu bose imodoka zihenze nka V8 na Land Rover. Aba ari ukubwirwa ko abantu bose bakize uburwayi runaka.

Ibi ni byiza pe ndetse simbirwanya ariko se buriya ni byo byihutirwa? Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” (Matayo 6:33).

Iri jambo ry’ubwenge rigaragaza ko igikwiriye kandi gikwiriye kugirwa ibanze ari ugushaka ubwami bw’Imana. Gushaka ubwami bw’Imana hakubiyemo byinshi ariko ik’ingenzi kirimo ni ukwimika no gushakisha uko twubahiriza amategeko y’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni ukuzirikana no kwitondera ijambo ry’Imana kugira ngo tudacumura ku Mana (Zaburi 119:11).

Biratangaje cyane ukuntu amatorero yacu n’ abashumba bacu batuyobya bakatwereka ibidakenewe, kandi igikenewe Imana yarakitubwiye muri Matayo 6:33 ko ubwami bw’Imana ari bwo dukwiriye kubanza gushakwa mbere y’ibindi byose.

Uzasanga akenshi abashumba n’abavugabutumwa bafata umwanya uhagije wo kwigisha abantu ibitangaza, ariko umwanya wo kuba baha amahirwe umuntu ushaka kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza ukabura!

Ijambo ry’Imana muri Luka 12:30 havuga ko ibyo abandi bakeneye ni ukuvuga amazu, imodoka nziza, amashuri, akazi,… byose Imana izi ko tubikeneye. None ikiruta si uko duhabwa inyigisho zikwiriye kuruta kwerekwa inzira y’uburyo twahabwa ibindi kandi Imana yarayiteganyije? Kuki twakwigishwa kugera ku bitangaza mu buryo bwihuse ntitwigishwe kubisigasira igihe bizaba byarasohoye? Ese wahitamo kwibera mu bisubizo ariko ukaba kure y’Imana?

Reka tube maso, twirinde abaduhanurira ubuhanuzi bw’ibinyoma, ahubwo twiringire Imana nayo izi ibyo dukena byose kandi izishimira kubiduha nituyikiranukira. Kuki wakwishimira guhabwa gusa ntutange? Aha ndashaka kuvuga ko niba icyo Imana idusaba ari ugushaka ubwami bw’Imana gusa ibindi byose ikabitugenera, reka tubigenze dutyo.

Nsoza reka mbasabe bene data, tugire umwete wo kuba maso no gusenga kugira ngo tutayobywa n’inyigisho zipfuye zityo.
Imana ibahe umugisha!

Erick [email protected]