Twige kwicisha bugufi!

Matayo 18 :2-4 : Ahamagara umwana muto,amuhagarika hagati yabo,arababwira ati « Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato,mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto,ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru. »

Guca bugufi tubivuze mu magambo abantu babona ko byoroshye cyane,kandi ushobora guceceka ariko ku mutima wawe wishyira hejuru ,ariko Imana iraduhamagarira kwicisha bugufi kandi tugire umutima nk’uwo umwana muto twumvira amategeko y’Imana,hamwe n’amateka y’Imana twirinda ibyaha,twirinda kwishyira hejuru kugira ngo tugaragaze ishusho y’Imana ku badukikije,mu bo dukorana,mu bo tubana n’abo no mu bo tugendana.

Ese abo bantu tuzabagarurira mu Mana gute ?

Hari igihe umuntu aba yumva buri gikorwa cyose yakibonekamo akishyira hejuru, akumva ko nta cyakorwa atarimo ; ariko Imana iba ishaka ko duca bugufi ikaba ariyo ishyirwa hejuru, tukareka ingeso zacu za kera ahubwo tukagaragara dufite ingeso za Yesu Kristo ; ubwo nibwo tuzareka kwishyira hejuru ahubwo tukamera nka Yesu. We yaje muri iy’isi yemera kwicisha bugufi kandi ari umwana w’Imana. Yatubabariye ibyaha byacu niyo mpamvu natwe dukwiye kubabarira .ninko kwicisha bugufi kuko Yesu ubwe nawe yemeye kwicisha bugufi aratubabarira atubatura ibyaha byari bitubase.

Imana irashaka ko twambara kamere yayo kugira ngo tuzaragwe ubwami bwo mu ijuru.

Ntibyashoboka ko wabasha kwumvira Uwiteka utagerageje ngo ucumbikire kamere y’Imana . Kugira ngo ubone ibyo byose nuko usaba Imana ikaguha akamero kayo hanyuma ikaguha Umwuka wera kugira ngo ubashe kugera kuri ibyo byose.

Imana idufashe kandi itwambike imbaraga zo guca bugufi kugira ngo tubashe kugira umutima nk’uwo umwana muto.
Amen

Mwene so NTEZIYAREMYE Athanase.