Twige kuvangura ibishimwa mu bigawa

Yesaya 5:20

"Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira. "

Kuva umuntu yarya ku rubuto Imana yamubujije kurya yahise amenya ngo iki ni icyiza, kiriya ni kibi.

Guhera ubwo hahise habaho umuvumo ku muntu wese wita ikibi icyiza. Wibuke Kayini yishe Abeli Imana iramuvuma. Iramubwira ngo uzaba inzererezi kw’isi. Kandi nta muntu uzakwica. Yazize iki? Ikibi yacyise icyiza.

Bazabona ishyano abita ikibi icyiza , n’icyiza bakacyita ikibi.
Kera twari duturanye n’abantu bigishaga abana babo gutukana. Rimwe bahamagaye akana gato baragahagarikira bakigisha kuvumana. Karihanukiraga kakavuma kagenzi kako. Nabo bati kwekwekwe bati mwongere sha, ka kana nako kagashyiramo imbaraga. Bagaseka bakajya hasi bati kano kana kazi kuvumana pe! Wumve aho abantu bakura iyo ngeso yo kwita ibibi ibyiza. Hari igihe biterwa n’abakureze ariko icyazanye Yesu Kristo ni ukumaraho imirimo ya satani.

Umucyo witwa umwijima, umwijima witwa umucyo kuri abo bantu ariko ngo bazabona ishyano. Kereka nibihana.

Ibisharira ngo biraryohereye, nibiryohereye ngo birasharira. Abantu nkabo barahari batabasha gukura ibishimwa mu bigawa.

Ariko Umuntu iramubwira iti: ibyo urabikora nkakwihorera ukibwira yuko mpwanye nawe. Ariko nzabishyira imbere yawe byose uko bikurikirana.

Vugisha ukuri wicurika ibintu ubizi. Kura ibishimwa mu bigawa. Ikintu cyose ukora abantu batakureba cyangwa ukabanza gucunga niba ntawakubonye ni icyaha uzakireke. Ijisho ry’Imana rirareba. Ikintu ukora ukikanga uwakubonye cyangwa ugatinya kujya gusenga ngo batakurondora, ni umwijima. Va mu mwijima ujye mu mucyo niho Yesu aba.

Mwene So nakubwira ati iki kintu uzakireke kiragayitse, ujye wumvira utazabona ishyano. Bimaze iki kugundira ibibi? Ikintu niba kigawa uzakireke ubwo ni kibi. Umutima nukongorera uti iki kintu ni kibi, uzajye wumvira umutima nama. Uriya ni Imana yawugushyizemo ngo ukuyobore inzira yo gukiranuka. Iyo umuntu atawumvira aba igicamuke n’inzererezi kwisi akabikirwa kuzarimbuka.

Sigaho kwica amatwi umvira umutima uguhana kandi usenge umenye kuvangura ibishimwa mu bigawa kugira ngo utazabona ishyano. Yesu aguhe umugisha.

Ev. [email protected]