Twige kumvira Imana muri byose

INTEGO: KUMVIRA IMANA MURI BYOSE

Gutegeka kwa kabiri 26:16-19

2 Samweli 15:19-23

Umuntu kugira ngo agire umugisha mu mibereho ye yose akwiriye kubana n’Imana, akayumvira muri byose; yitondera amategeko n’amateka yayo.

Kubaho twumvira Imana bituma tugubwa neza mu rugendo, kandi tukazarurangiza amahoro. Imana yasezeranyije umuntu uyumvira ko izamuha umugisha, ariko inavuga ko utayumvira azagerwaho n’imivumo.

Abisirayeli batakiye Uwiteka bashaka ko ibaha Umwami bigatuma basa n’andi mahanga, bibabaza Imana na Samweli, ariko Imana ibatoranyiriza Sawuli, aba umwami wabo.

Igihe kimwe, Sawuli ategekwa kurimbura abamaleki, ariko ntiyumvira Imana arokora umwami wabo witwa Agagi, n’inyamibwa z’intama, n’inka z’indatwa, n’ibiduhagire, n’abagazi b’intama beza n’ikintu cyose cyiza; bibabaza Imana.

Samweli abajije Sawuli impamvu atumviye Imana, yamusubije ko yabizaniye kubitambira Uwiteka; Samweli amubwira ko Imana itishimira ibitambo kuruta umuntu uyumvira.

Mu buzima bw’umukristo akwiriye kumvira Imana muri byose, atagize ibyo ahitamo ngo yumve ko hari ibyo agomba kumviramo ibindi ngo abireke yumva ko atari iby’umumaro.

Dusabwa kubishyiraho umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, bizatuma Imana idusumbisha ayandi mahanga, tuyarushe gushimwa no kogera no kubahwa; tubere Imana ubwoko bwera nk’uko yavuze.

Ibyahishuwe 3:7-13 urwandiko rwandikiwe ab’i Filadelifiya.

Iri torero ryagawe imbaraga nke ariko rishimwa ko ryitondera ijambo ry’Imana; bituma Imana ibasezeranya kubarinda ukugeragezwa kwari kugiye kuzira abari mu isi bose.

Kumvira Imana, bidutambutsa mu bihe bikomeye, tukabona umugisha. Ikibazo si imbaraga nke, ikibazo si ibitambo cyangwa amaturo ikibazo ni ukutumvira Imana.

Kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe, bigira inyungu nyinshi; Imana ibasha kurinda abera ngo badasitara no kubahagarika imbere y’ubwiza bwayo badafite inenge ahubwo bishimye bihebuje. 

Imana ibahe umugisha
HARINDINTWALI JEAN PAUL