Twige gusenga no gukorera Imana. Pastor UWIMANA DAniel

INTEGO: GUSENGA NO GUKORERA IMANA

Muri iki cyumweru twigishijwe gusenga; tubona ko abigishwa ba Yesu bamusanze bamusaba kubigisha gusenga, nawe ababwira ko bagomba gusenga Imana bakamenya ko iriho, kandi ko bagomba gusaba ko ubwami bw’ Imana buza bukabana nabo. Twabonye ko muri ayo masengesho Yesu yabasabye ko bagomba kubababarira ababahemukiye banaharira imyenda abayibarimo, niho bazabona ubwami n’icyubahiro. Ibyo natwe turabisabwa.

Twanaganiriye ko Yesu yabajyanye ku musozi gusenga, abakangurira gusenga no kuba maso, ababwira kumarana nawe nibura isaha imwe. Dusenga, tujye twibutsa Imana ibyo yadukoreye tutarakizwa cyangwa twarakijijwe, tujye tubyibutsa Imana tuyibishimira, bizatuma tutazabura ibyo tuvuga muri iyo saha imwe dusabwa gusenga.

Tugomba gufata ingamba zo gusenga Imana.

Ejo twize ko Daniel yeretswe ibyari bishyizwe kera, bikamuhagarika umutima agasenga, Imana ikamubwira ngo we nahumure nubwo ibyo bizaza ko we azahagarara mu mugabane we neza. Imana ifite imbaraga zo kuturinda,aho twajya hose.

Iyo Imana yakinze ntawukingura, niyo yakinguye ntawukinga. Tujye twubaha Imana, Imana yaremye ijuru n’isi. Tujye dukorera Imana duhinda imishyitsi, ntitugatinye umwana w’ umuntu, tujye dutinya Imana yaremye ijuru n’isi.

Ibyahishuwe 3:7-13 ( Kurindwa kw’abakiranutsi)

7 “Wandikire Marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti “Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati 8.‘Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.9.Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze. 10.Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi.11.Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe. 12.“Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.13.“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.

Ibyahishuwe 16:1-11 Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z’umujinya w’Imana.”2.Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n’ibisebe bikomeye bibi.
3.Uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk’ay’intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa.
4.Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n’imigezi n’amasoko, na byo bihinduka amaraso.
5.Numva marayika w’amazi avuga ati “Wa Wera we, uriho kandi wahozeho kandi uzahoraho, uri umukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse.6.Bavushije amaraso y’abera n’ay’abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.”7.Numva igicaniro kivuga kiti “Yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay’ukuri no gukiranuka.”8.Nuko marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantu umuriro.9.Abantu botswa n’icyokere cyinshi, batuka izina ry’Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze.10.Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo,11. kandi kuribwa kwabo n’ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir’ijuru, ntibīhana imirimo yabo.

Agakiza twahawe, kari ak’Abisiraheli, ariko kuko banze kwizera Yesu, baragakerensa kaza kuri twe twari abanyamahanga, ntitugapfushe ubwo buntu ubusa kuko tugafite igihe gito kakazagaruka mu bisiraheli nkuko ibyanditswe bivuga. Abisiraheli banze kwizera Yesu kuko bavuga ko ariwe wabateje ibyago, azana ubukristo kuko mbere batari barishwe n’abanyamahanga, nuko hitileli yaje kubica kandi yari umukristo. Usanga rero iyo uri mu Isiraheli uvuga ngo mu izina rya Yesu bo baravuga ngo uwo avumwe.

Bibiliya yo ikavuga ko Abisiraheli bazagotwa, bicirwe mu kibaya, kuko bakerensheje igihe cyo kwizera Yesu, kuko Imana yabigambiriye kandi bitazakurwaho. Hari ibyo dusengera bikavaho, hari n’ibyo dusengera bitavaho.

Mu gice cya mbere cy’Ibyahishuwe, Yohana yari gusenga ahishurirwa iby’amatorero. Natwe dusabwa gusenga nkuko twabyize ejo. Dukingure ibyumba by’amasengesho by’umuryango, abagabo basenge tuzanemo abana bacu b’abahungu, tubatoze gusenga bamenyere iby’Imana, tunabakuruze imbaraga, turarane mu masengesho. Bibiliya iravuga ngo menyereza umwana wawe inzira nziza azanyuramo akiri muto azarinda asaza atarazivamo. Dufatirane abana bacu tubazane mu nzu y’Imana kuko abana bacu bafite igihe cyo kubaho kirekire imbere yabo, tubasengere Imana izumva kurira kwacu.

Imana yumvise Dawidi. Yari yarapfuye ariko Imana ikabwira abana be ngo nzabagiririra ku bwa Dawidi. Imana ishobora kugirira neza abana bacu, ku bw’amasengesho yacu twasengeye abana bacu. Natwe tugerageze kwiyegereza abana bacu, tubakorere ibyiza byose bishoboka byabanezeza, uko tubarihira amashuri meza, tubamenyereze ibintu by’Imana, ariko cyane cyane tubazane mu nzu y’Imana.

Dufite Umwami uri hafi yacu, twe gukuka umutima, yarazutse afite imfunguzo z’urupfu na kuzimu, azaturinda no mu makuba. Yohana yeretswe iby’Itorero ryitonderaga iby’Imana ariko ari abanyantege nke, barabwirwa ngo komeza icyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.

Ibyadutwara ikamba ni byinshi ariko ntukagurane umugabane wawe w’umwana w’imfura igaburo ry’umunsi umwe, hari igihe wabishaka urira nkuko byagendekeye Esawu ntubibone kuko uba warihakanye Imana. Ntugahemukire Imana mu minsi usigaje yo kubaho. Kandi ijambo ry’Imana rikavuga ngo hahirwa abapfa bapfira mu Mwami ngo baruhuke imihati yabo imirimo yabo igende ibakurikiye. Duherekezwa n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ntiduherekezwa nuko twabitse ubutunzi bwinshi. Twiyongeremo imbaraga zo gukorera Imana tugifite uburyo.Imana izatwibukira imirimo myiza twakoze, ntitukarebe ku byadusitaje mu murimo w’Imana, kuko Imana izitura umuntu wese ibihwanye nibyo yakoze akiri mu isi.

Ntabwo Imana izatureka , izarinda abakiranutsi, nubwo tugira intege nke, turinde imitima yacu kurusha ibindi byose birindwa, kuko arimo iby’ubugingo bikomoka. Bibiliya yatubwiye ngo kuko witondeye ijambo ryanjye nzakurinda iminsi mibi yo kugerageza izaza mu isi. Nubwo twarwanywa nabo mu nzu y’Imana ariko Imana izaturinda, twe turinde imitima yacu, ntitugurane umurage wacu igaburo ry’umunsi umwe, tutazabishaka turira kandi bitagishobotse.

Mu byahishuwe igice cya 16, hatubwiye ko Imana izitura abantu ibyo bakoze. Aho wanyuze ucumura niho Imana izanyura iguhana. Dukwiye kwirinda gucumura ku Mana. Imana ifite kwitura umuntu wese ibyo yakoze. Imana ntizareka abakiranutsi. Imana iturinde tuyikorere duhinda umushyitsi, kuko igenzura imirimo yacu. Bibiliya ikavuga ngo ko urubanza ruzahera munzu y’Imana ku batizera bizagenda gute? Imana iturinde tuyikorere dukiranuka.

Tujye dukiranuka mubyo tuvuga nibyo dukora, umenye ko nuhemukira mu nzu y’Imana nayo izakwitura. Biragatsindwa ko twasangira igaburo ryera tukagambanirana tugatatira igihango. Yesu yabwiye Yuda ngo iyo utaza kuvuka nibyo byari byiza. Imana idufashe twere, umwuka, umubiri n’ubugingo.Tube abera tutazabaho umugayo.

Dutakambire Imana izaturinda si ku bw’imbaraga ni ku bw’umwuka wayo; ntitukirate ko twatangiye urugendo, turacyari ku rugamba ariko izabana natwe, izaturinda amajya n’amaza.

Duhumure dufite amasezerano meza yo kuzakorera Imana, iracyarimo kudutegura, tumenyereze n’abana bacu gukunda Imana; izatugeza aho tutari kuzigeza kandi izakora ibitangaza, idufiteho umugambi mwiza, izaduhagurutsa tuyikorere. Dushikame dukorere Imana dukiranuka nayo izaturinda.

Pastor UWIMANA Daniel