Twige gusenga n’ibyo dusengera- Ev Adda

1 Timoteyo 2:1-3

Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane Abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu.

Imana yaduhaye igihugu cyiza turayishima. Iyo bukeye tukabona burije umuntu akagusuhuza ati ‘’ni amahoro’’ ukikiriza uti ‘’yego turi amahoro’’ ntugatekereze ko ari ibisanzwe.

Oya hariho abantu basenga. Hariho abantu basomye iri jambo ngo ndaguhugurira kwingingira abantu bose no kubasengera no kubasabira.

Burya hariho abantu bataryama bari gusenga, kandi muri abo basabira nawe urimo niyo mpamvu ubona uri amahoro, niyo mpamvu ubona ugenda ugataha amahoro, urahaha bikemera. Nta kindi hariho abantu bagusengera.

Yarongeye aramubwira ngo ariko cyane cyane usengere abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago.

Hari impamvu tuvuga ngo ubu turi mu mahoro. Hari abantu baba ku mavi Imana ibahe umugisha.

Ndagira ngo ngukangurire gusenga, kandi nanjye sinsigare. Nusenga ntukihugireho sengera abantu bose basabire, bingingire, nibyo Imana ishaka. Ariko cyane cyane sabira abami n’abatware kugira ngo tube mu mahoro. Kugira ngo tutaba mu byago.

Pawulo yandikiye Timoteyo aramubwira ngo ibyo nibyo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu.

Muze dukore ibyo bintu byiza Imana yemera. Dusenge dusabira abantu bose tutisengera twenyine twihugiraho. Ikindi dusengere abayobozi b’igihugu. Imana ibafashe iyobore ibitekerezo byabo tubone amahoro ibyago bihunge.

Hari abatabikora bumva ko gusengera abayobozi b’igihugu bitabareba ariko Bibiriya itwereka ko aribyo Imana yemera.

Dusenge tuzasarura ibyiza, amahoro tubeho, abana bacu babeho,ibyo twabibye tuzabisarure, imishinga dufite tuzayigereho.

Urasenga nibyo. Ariko urasengera iki? Iyo usenze wibuka gusabira abandi? Wibuka gusengera abami n’abatware?
Komeza usenge wongere liste y’abasengerwa uzaba urimo gukora ibyo Imana yemera.

Murakoze Yesu abahe umugisha.

Adda@agakiza.org