Twige guhangana n’ imyuka mibi yo mu minsi y’ Imperuka Pastor Zigirinshuti

GUHANGANA N’IMYUKA MIBI YO MU MINSI Y’IMPERUKA

Itang.19:1-16 Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y’i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye. Arababwira ati"Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende." Baramusubiza bati"Oya, turarara mu nzira bucye." ... Bahamagara Loti baramubaza bati"Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he ? Basohore turyamane na bo." ... Ba bagabo babaza Loti bati"Hari abandi bantu ufite ? Umukwe wawe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abo ufite mu mudugudu bose, bakuremo.

Iyo urebye, usanga abakomotse kuri Kayini bose, barangiranye n’umwuzure. Mu gihe cya Nowa, abantu umunani gusa nibo barokotse umwuzure. Bibiliya igaragaza ko mu gihe bamaze mu nkuge, ari umubatizo babonye.

Barongeye barororoka, bishimira gutura iBabeli, bahagira ibyirato, bandika izina. Imana ibirebye, iti ibi nabyo simbishaka irabatatanya. Ibyo nibyo byabyaye indimi n’amoko atandukanye. Abo nibo bakomotseho ab’iSodomu n’i Gomora. Niho Loti yahisemo igihe Aburahamu amuha amahitamo, aho kugira intonganya. Aburahamu, Imana imugabiza aho amaso ye yabashije kugera hose haba ahe ahagirira umugisha.

Muri uwo mudugudu Loti yari atuyemo habamo ibyaha by’indengakamere, abagabo bakajya baryamana n’abandi bagabo. Uyu mwuka niwo ukataje muri iyi si, kandi urimo umugambi w’Umwanzi wo guteza iyi si akaga.i Sodomu, byageze aho ibyo byaha bikorerwa ku mugaragaro (2 Pet.2:4-8). Ugutaka kwa Loti kwarazamutse kugera imbere y’Imana, ituma abamarayika kujya kureba.

Abo bamarayika nibo basanze Aburahamu yicaye munsi y’igiti. Yari yahaje ahunze intonganya ze na Sara, bapfa Hagayi wari utwite. Aho niho yabingingiye kuza mu rugo akabakira. Mbere yo gutandukana nabo, bamuhanurira ko mu gihe nk’icyo mu wundi mwaka bazaba bakikiye umwana. Ariko, bitewe n’ubucuti bari bazi kuri Aburahamu n’Imana ye, birabananira kugenda batamubwiye impamvu yari ibazanye. Icyampa, ukaba inshuti y’Imana ku rwego nk’urwo.

Niho, bamaze kumubwira ko bagiye kurimbura umudugudu Loti atuyemo, yatangiye kubinginga ko bataharimbura, niba bahasanze 50 b’abakiranutsi, agenda amanuka kugera kuri batanu. Imana ni inyembabazi, nubwo batanu batari bahari, ntiyarimburanye Loti n’abanyabyaha. Hari aho twagera twinginga, ariko Umwuka Wera we atunihira bitavugwa. Bemera ko umwe bazahasanga bazamurokora.

Buri wese akwiriye kurwana intambara ku ruhande rwe, akiyemeza ati abandi nibananirwa, hazasigara njye. Imana yarimbuje abo yaremye umwuzure, ikarimbuza i Sodomu umuriro, ntizihanganira ibibi dukorana umurimo, ikiyishishikaje si umubare.

Igitangaje ni uko abamarayika bakiriwe na Aburahamu ndetse na Loti, ntibari bazi ko ari abamarayika. Loti abingingira kurara mu rugo, bakazakomeza urugendo bukeye. Bamwemereye kwinjira, abagabo bose baturutse impande zose z’umugugudu, abakuru n’abatoya bagota inzu n’iterabwoba bashaka kuryamana n’abashyitsi bari binjiye iwe. Iki cyago gishenye ingo nyinshi no muri iyi minsi. Abamarayika binjira kwa Loti, ariko bakora ikintu gikomeye, bateza abo bagabo bose ubuhumyi.

Bukeye, batera Loti umwete n’abe kugira ngo basohoke mu mudugudu, badafatirwa n’icyago mu nzira. Ikibabaje ni uko Loti yihitiyemo kujya iSowari, umusozi mugufi, aho kujya aho bari babwiwe guhungira, kure. Ibyo byabateye ingorane zikomeye.

Rom. 1:24-27 Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakora ibiteye isoni bononane imibiri yabo, kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen. Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.

Igikomeye cyane ni uko Imana ireka abantu bagakurikiza ibyo imitima yabo yararikiye, nyamara ingaruka zabyo zo yarazikinguriye ziraza. Abantu bakurikiye ibidafite umumaro, ni umugambi mubisha wa Satani wo kubatanya n’Umuremyi wabo. Ingaruka zirahari. Hari icyaha gitera Imana guhana igatsemba umuryango, igihugu cyangwa se umugabane.

Kenshi twitegereza ibikorerwa mu isi tukumva Yesu yakaje vuba. Nawe urabyibuka ugikizwa, ko wumvaga Yesu yaza uwo munsi. Ariko akora uko ashaka. Gutinda kuza si igihombo, kuko bituma abakiranuka bongera imbuto bera. Bakundwa, nitube maso, ibidushuka biragwiriye, ni nako ingaruka zabyo zigwiriye.

Icyo twakiriye nikigume muri twe, tuzarokoka ako kaga kangana gatyo. Nta bundi buryo twaba muri iyi si yarozwe, urukingo ni ukuba duhishwe mu Mana. Dukwiriye kurindwa twuzura Umwuka Wera. Hari byinshi bitwokama bitanaduturutseho, ariko nta wundi muti, ni ugusenga.

Mukundwa, ibyo uzatindaho cyane nibyo uzasa nabyo. Aho inkoko yatinze cyane niho ita ibaba. Ndakwifuriza gutindana n’Imana, niyo izagutambutsa iki gihe kibi. Inzira tubwirizwa ni iyo kwera, abanduye imitima bazayigwamo.

Dusenge, twinginge Imana y’inyembabazi iturenze ibi bihe bigoye gutya. Amen