Twese ntituri “abana b’Imana” – Matt Barber

Hariho abavuga ngo "Twese turi abana b’Imana." Ibi byumvikana neza mu matwi, kandi koko ni byiza. Ariko iki ni ikinyoma kibi.

Mu by’ukuri, Imana yaraturemye kandi iradukunda mu buryo tutabasha gusobanukirwa. Yaturemye mu nda za ba mama, ibara imisatsi yo ku mitwe yacu. Ariko Imana ifite Umwana umwe w’ikinege. Twebwe rero kugira ngo tube abana b’Imana, tugomba kwemerwa binyuze mu muntu umwe, ni we mwana, ni Yesu Kristo. Abataremerwa si abana b’Imana. Kristo, Kristo wenyine ni we “nzira n’ukuri n’ubugingo.”

Mu by’ukuri, kugira ngo tube abana b’Imana tugomba kubisaba Imana binyuze muri Yesu Kristo. Ntitugomba kwizera ko ariho gusa, kuko n’abadayimoni barabyizera (Yakobo 2:19). Ahubwo tugomba kumwemera. Tugomba gukurikira Yesu, Imana y’ukuri. “icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana” (Yohana 1:12).

Niba utemera Yesu Kristo kandi ntumwizere, nta bushobozi ufite bwo kuba umwana w’Imana kandi wamaze kwiciraho iteka. Singisha Imana impaka, kandi simbasha gusobanura cyangwa ngo nsobanukirwe rwose icyatumye ibivuga ityo. Icyo nababwira gusa ni uko Imana itajya yibeshya yabivuze ityo yeruye. Uko rero ni ko biri.

"’Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira’” (Yesaya 55:8-9)

Amadini yo mu isi manini akenshi aravuguruzanya. Ntashobora kuba ay’ukuri. Wenda rimwe rishobora kuba iry’ukuri, ariko irindi rikaba iry’ikinyoma. Yesu yaravuze ati “Munyure mu irembo rifunganye. Kuko irembo ni rigari kandi inzira ijya kurimbuka ni ngari, kandi abayinyuramo ni benshi cyane” (Matayo 7:13). Ikindi ni uko Yesu wenyine ari we "rembo rifunganye."

Uko ni ko biri. Ushobora kwihakana Kristo kugeza igihe uzapfira, ariko hanyuma y’ibyo ntuzongera kumwihkana ukundi. Ushobora kumwanga, ariko kumwihakana ntuzaba ukibibasha. Abafilipi 2:10-11 haranditswe ngo “10kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari iy’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, 11kandi insimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.”

Yohana 3:36 haratuburira ngo “Uwizera uwo Mwana (Yesu) aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.”

Kristo arababarira kandi agahana. Yavuze yeruye ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta we ujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6).

Ariko na none Kristo yadusezeranije ibi ngo “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu” (Matayo 11:28-29).

Abaroma 10:13 ho habivuga neza hati “Kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.”

Irembo rifunganye ryinjira mu ijuru rirasobanutse neza. Iyo amadini yose aza kuba ay’ukuri (uretse ko bidashoboka), Yesu yari kuba umunyabinyoma. Kandi iyo Yesu aza kuba umunyabinyoma, ubwo Carl Sagan yari kuba ari mu kuri ubwo yavugaga ati “Isanzure kiriho, cyahozeho kandi kizahoraho.”

Imana ishimwe yuko Yesu atari umunyabinyoma! Ubu hariho abapasiteri bamwe b’amadini akomeye nka Rob Bell, bakijijwe no kwita Yesu umunyabinyoma. Bigisha inyigisho z’ubuyobe, bavuga yuko isanzure ritanga agakiza, bishatse kuvuga yuko buri wese azajya mu ijuru ndetse n’abihakanye Yesu Kristo bakiri mu isi. Bell n’abandi bavuga ko “twese turi abana b’Imana.”

Izi ni ingirwa Bakristo nyinshi zadutse, zishobora kurimburira amamiliyoni y’abantu muri Gehinomu, kandi barimo n’abapasiteri nka Rob Bell bakururiye abantu batabarika mu bwanzi, babatandukanya n’Imana (Muvandimwe Rob, ndagusabira ngo wihane vuba bigishoboka, usabe Kristo akubabarire kuyoba ubwawe no kuyobya intama uyoboye. Yesu azakubabarira nk’uko yambabariye ubuhenebere bwanjye bw’imyaka n’imyaka.) kandi ukuri ni ko kuzababatura.

Imana yaduhaye isezerano mu Baroma 8:1-2 rigira riti “1Ni uko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, 2kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambatuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu.”

Dushyize mu bwenge, aya magambo ni ay’ukuri. Abatari muri Kristo Yesu bazacirwaho iteka. Nutizera Yesu ngo wemere kumukurikira, umenye yuko uri mu bubata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu.

Mbese nturabisobanukirwa? Senga iri sengesho bucece, uti “Yesu, niba uriho ndakwinginze nyiyereka. Niba uri uw’ukuri, mpa kwizera.”
Niba ntibeshya, niba Yesu ariho kandi akaba ari uwo avuga yuko ari we, nta kindi ugomba gukora keretse gushakisha uko wamumenya.

Nudashakisha kumumenya, uzabura ubugingo.