"Twanejejwe cyane n’uburyo Imana yadushyigikiye muri Launch yacu" Gilgal Choir, CEP KIST-KHI

Hari kuri iki cyumweru gishize taliki ya 23 Gashyantare, ubwo Chorale Gilgal ya CEP KIST-KHI yakoraga igiterane cyo kumurika album yabo y’amashusho ya mbere. Muri iki gitaramo cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge, Gilgal yataramiye abakunzi bayo irabizihiza.

Nka saa cyenda n’igice ni bwo iki gitaramo cyari gitangiye, gitangira haririmba Worship Team ya Nyarugenge, hakurikiraho chorale Impanda ya ADEPR Rwampara ikunzwe na benshi muri iki gihe. Nyuma y’Impanda ni bwo chorale Gilgal yaserutse yakenyheye, iririmbira abitabiriye igiterane indirimbo 2.

Chorale Impanda, ADEPR rwampara

Hakurikiyeho umuvugo watambukijwe n’umwe mu bagize iyi chorale, akaba aniga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Nyuma rero ni bwo umuhanzi Albert Niyonsaba. Waririmbye indirimbo 3 zikurikiranye Live.

Nyuma yo gutambutsa ijambo ry’Imana, Evangelist Bernard Habimana uyoboye umudugudu wa Karugira, Gikondo ni we wafashije Gilgal gukusanya inkunga, afatanije na MC Marcel Ndahayo.

Icyagaragaye ni uko abantu bari bitabiriye ku buryo bushimishije, dore ko kuri uyu munsi ari na bwo chorale Jehovah Jireh yashyize ahagaragara album DVD yabo ya 2, abantu bakaba bari bafite iimpungenge y’uburyo amakorali 2 akomeye ahurira ku gikorwa kimwe ahantu hegeranye akabona abantu.

Bafungura album ku mugaragaro: Pastor Mugabo, mugenzi we n’umuyobozi wa Gilgal

Amafaranga yose hamwe yabonetse muri iki gitaramo asaga Rwf 1,600,000. Iyi chorale igizwe n’abanyeshuri ndetse n’abandi barangije muri KIST-KHI, yanejejwe cyane n’uburyo abantu bitabiriye n’Imana ikababa mu ruhande muri iki gikorwa.

CD zari ziteguye neza!

Janvier Kwizera