Twahawe umwana w’umuhungu Ev. Kiyange Adda- Darlene

Yesaya 9:5a, “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye.”

Imana imaze kurema umuntu, yaramwihanangirije ku giti cyari giteye mu ngobyi ya Edeni (Itangiriro 2:8) iramubwira iti: nguhaye ibiri mw’isi byose ubitegeke ariko kiriya giti cyo ntuzigere urya imbuto zacyo. Nuzirya, no gupfa uzapfa.(Itangiriro 2:17)
Hashize igihe bibiriya itagaragaza, umuntu (Eva) yaragiye yihereranwa na satani amuha inyigisho. Ati harya ngo muriyeho mwapfa ra? Umuntu ati cyane niko Imana yatubwiye. Satani ati ashwi daaa, yarababeshye ahubwo muriyeho mwahita mumera nkayo neza neza. (Itangiriro 3:4-5)

Yooo, Adamu na Eva bararya. Bahita binjira mu kindi cyiciro. Ibyavuzwe n’Imana bigomba gusohora. Bagomba gupfa. Imana mu mbabazi zayo ntiyabishe ako kanya, ariko igihano cy’urupfu cyahise kibafata. Atari Imana ibibashyizemo, ahubwo ari imvugo y’Imana ibasohoreyeho.

Satani, amaze kubona ko yabafashe ababoheye mu rupfu, yahise yihuta yandika urwandiko rwo kubarega. Ati: Wavuze ko nibakirya bazapfa. Ngaho bice rero. Ikibi kiba kiraje Kayini aba yishe Abeli. Abantu bahera ubwo barapfa. Bakabyara bakororoka bagapfa. Kugeza n’iki gihe abantu barapfa.

Imana ariko ntabwo ijya ineshwa, habe namba. Kuko urebye ibyo satani yakoze, wabona ko wagira ngo Satani yatsinze Imana. Reka daaaa, Dore uko Imana yabigenje:

Kubera ko n’ubundi umunezero w’Imana kwari ukubana n’abantu Satani akabicamo, Imana yahise itegura umucunguzi. Intego ari ya yindi n’ubundi yo kuzabana n’umuntu ariko utariho urubanza n’ibirego by’uko yariye ku mbuto bamubujije. Iyo umuntu ari imbohe aregwa akabona umucunguzi, arakira.

Kuba Imana yatakaza Satani n’abamalayika bigometse ntacyo byigeze biyitwara. Ariko gutakaza umuntu byo yarabyanze, Imana irabyanga ahubwo ishaka umuti. Haleluya.

Uwo muti nta wundi ni Yesu. Umuhanuzi Yesaya yarahanuye aravuga ati :” umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu.” Yaje afite ubutware bwo kuburana mu cyimbo cyacu, agakatirwa mu cyimbo cyacu .Igitangaje n’abamuburanya n’abamukatiye bari bari mu mubare w’abo yaje kuburanira. Igitangaza. Imana yigize umuntu iza kuburana urubanza rwari rukomeye rwo guhana umuntu agapfa.
Imana yaraje ikurikiza amategeko. Imana yatanze amategeko, ntiyari kuyica kandi ariyo yayashyizeho. Ahubwo mu kubikemura yariyiziye kugira ngo ikemure kariya kabazo k’ikintu yivugiye iti: nurya kuri ziriya mbuto uzapfa. Ni inyangamugayo. Kandi ibyo satani yaregaga byari ukuri.

Umuntu yagombaga gupfa kuko yari yaziriye, yewe, nta n’imbabazi yasabye wenda ati Mana mbabarira rwose naziriye. Ashwi ahubwo ati wa mugore niwe…, umugore ati ni inzoka…, mu byukuri nta mbabazi bigeze basaba.(Itangiriro 3:8-13)

Umuririmbyi yararirimbye ati Mbega urukundo rw’Imana yacu! Nta warondora uko rungana…. Imana yirengagiza ko batayisabye n’imbabazi, basi iza kuburana urubanza rurimo icyaha cy’umuntu. Yesu araza. Haleluya! Araza nyakubahwa Imana yinjira mu rukiko, araburana arakatirwa (Ariko afite ibanga ryo kuzuka arangije ubutumwa bwe.)
Satani nawe ntiyatanzwe muri urwo rubanza. Yari umushinjacyaha mukuru. Ati yewe muntu (Yesu yari yambaye ishusho y’umuntu aza kutubera avoka mu rukiko), ugomba gupfa kuko Imana ariko yavuze, yavuze ko nurya kuri ruriya rubuto uzapfa kandi wararuriye, ugomba gupfa. Bose bati yeeeee, nabambwe, mubambe, mubambe. Ahooo, aho ntidutsinzwe? Yesu ajya imbere, baramukubita, baramusuzugura, igihano cyose cyari kituriho kimujyaho, arabambwa, arapfa. Urubanza ruba rurarangiye.
Bibiriya iravuga ngo: “ Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima nawe amaze kutubabarira ibicumuro byacu byose, igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru kubw’umusaraba “ ( Abakorosayi 2: 13-15)

Urwandiko rwaturegaga, yarubambye ku musaraba. Cya cyandiko wa mushinjacyaha ( Satani) yari afite agihoza imbere y’Imana, Yesu yarakimwambuye ati zana n’icyo cyandiko uyu munsi byose birarangira. Yesu yagiye ku giti mu cyimbo cyacu, arabambwa, ararangurura ati: “Byose birarangiye”, arapfa baramuhamba. Rwa rupfu rw’umuntu ruba rurabaye, Imana igaragara ko ikiranutse kandi n’umuntu yababariwe. Satani yabuze ayo acira n’ayo amira. “ Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru kubw’umusaraba.” ( Abakorosayi 2: 15)

Ubu ntibigishoboka ko ajyana cya cyandiko, cyabambwe ku musaraba. N’utundi agerageza kutwandurisha ngo abone ibyo ajya kurega, Umwuka Wera ahita abiduhishurira ati akira amaraso ya Yesu karaba dore wiyanduje. Nuko Imana yatsinze Satani ikoresheje Yesu.

Imana ihabwe icyubahiro kubwo kutubabarira ibyaha byacu ikoresheje Yesu. Kugeza iteka ryose Yesu turamukeneye, adufitiye umumaro ukomeye. Dukunde Yesu, twamuhawe nk’umucunguzi kandi ahora yiteguye kutwakira. Nta rubanza rukituriho ku bemeye kumwakira akayobora ubugingo bwabo. Yesu yarishyuye. Ubu satani agenda abebera kubwo kubura icyo yaruhiye. Kutwicisha. Yari azi ko uko yagenjwe ariko natwe tuzagenzwa. Ashwiiiiiii, ahubwo twahawe umwana w’umuhungu. Akaga gahari kuri Satani, n’uko adashobora kwihana n’ubwo twamusengera kajana, yewe twashaka tukanabwira Imana ko tutongera kurya itaramubabarira, ntibyashoboka ategereje umuriro azabamo atabasha no gupfa ngo yumve uko bimeze. Muri make afite akaga, ntakagukange, byararangiye.

Imana iguhe umugisha mwene Data usomye aya magambo y’Imana, nagira ngo nkwibutse ko twahawe umwana w’umuhungu ufite ubutware budasanzwe. Mwizere nawe wakire imbabazi z’Imana. Wowe utarakira Yesu ngo akubere umwami, ngwino umusange araguha agakiza, amahoro ari iwe. Nawe wamwakiriye, shaka ukuntu mwaba inshuti kurushaho, kandi ujye ugenzura ko ubucuti bugikomeje. Amaraso ye abantu bose barayemerewe nk’umuti uvura ibyaha. Iyuhagire nyabuneka, amaraso ye niyo atwoza ibyaha. Nkwifurije kuzagira iherezo ryiza, amen.

Adda- Darlene Ubakunda, akabifuriza umugisha w’Imana.