Twahawe Umwami bamwe bimika agahinja

Yesaya 9:5 - Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.

Kimwe mu bintu bitangaje kandi bibabaje ni ukubona ukuntu abatuye isi bafashe Yesu wo kuri Noheli.

Muri iyi myaka mike ishize, naganiriye n’abantu benshi mbabaza uko bafashe Noheli, benshi bansubiza ko ari Ibirori by’abana! Abana bizihiza kuvuka k’undi mwana!

Ntibitangaje kuko Yesu wo kuri Noheli abenshi bamufashe nk’akana k’uruhinja gahora kavuka katajya gakura, gahora muri "berceau". Akana k’intege nke...gakorerwa byose!
Ubu inzu zose z’abakomeye zatangiye gushyirwamo imitako irimo "berceau", igiti cya Nohel (Sapin), umusaza witwa "Pere Noel"....Ibyo byose kwifatanya n’abana kwizihiza umunsi wabo!

Birababaje.

Hari ibintu 3 nifuje ko umenya none:

1. Umwana wavutse ni umwami

Ijambo duhawe "Umwana" w’umuhungu" ntirivuga ku ngano y’umwana ahubwo ryari ijambo rimenyerewe rivuga Umwami.

Nk’uko biri mu isezerano rya Dawidi. 2 Samweli 7:12 - Kandi iminsi yawe nigera ugasinzirana na ba sogokuruza bawe, nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe.

Ijambo Umwana ryari izina ry’icyubahiro ry’Umwami. Ni nabyo Daniyeli yeretswe.

Daniyeli 7:13-14"Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere. Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.

Yesaya nawe yeretswe kuri uriya Mwana nk’uko twabisanze muri kiriya cyanditswe.

2. Umwana wavutse aruta abandi bami

Uriya mwana benshi bafata nk’agahinja arakomeye. Araruta Umwami Dawidi.
Mariko 12:37 - Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?".

3. Nubwo yitwa agahinja izina rye rirakomeye

Izina rye Rirenze kuba "Agahinja" (Umwana Yesu/L’enfant Jesus)!
Amazina ijuru ryamwise, uretse n’umwana uvutse, ntawundi Mwami wigeze ayahabwa: "Igitangaza", "Umujyanama", "Imana ikomeye", "Data wa twese" "Uhoraho", "Umwami w’amahoro".

Buri rimwe muri aya mazina ryihishe mo ububasha n’ibisobanuro.

Tuzayagarukaho!

Ikibazo nkubaza: Mu gihe twitegura kwizihiza Noheli, wowe ufashe Yesu gute?

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko [email protected]