Turwanye Satani nawe azaduhunga

Mu madini cyangwa amatorero atandukanye, dusangamo imibare minini y’abantu bemera ko habaho Imana, hakanabaho Shitani/Satani n’abadayimoni. Mu myigishirize yabo rero, aba banyamadini bigisha Satani nka kimwe mubiremwa abayoboke babo bakwiye kurwanya bivuye inyuma, mugusobanukirwa neza iby’uru rugamba, turarebera hamwe icyo bibiriya ibivugaho.

Ese mbere ya byose Satani ni iki?

Ijambo ry’Imana ritubwira ko mu ijuru habaye intambara, maze Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo, ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo “Ibyahishuwe 12: 7”.

Mu kutwereka Satani uwo ariwe kandi, ijambo ry’Imana ryongera kutwereka ko yari atunganye ariko aza kugira ubwibone, ibitubwira muri aya magambo…..”Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y’abami kugira ngo bakwitegereze “Ezekiyeli 28:17”.

Tugendeye kuri iyi mirongo, biragaragara ko Satani yabayeho kandi koko yahoze ari umwe mu babaga mu ijuru, nyuma yo kwirukanwa mu ijuru, Bibiliya itwereka ko yamanutse ataje gutura ku isi, ahubwo yaje yirukanwe, bityo aza afite umujinya n’ubugome bwinshi nk’uko tubisoma mu “ibyahishuwe 12: 12” havuga ngo : Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”

Ni irihe banga ryo kunesha Satani ?

Mu rwandiko rwa Yakobo 4:7 tuhasanga ijambo rivuga ngo : “Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Benedata, Twibuke ko Satani yavuye mu ijuru ataremera kumanika amaboko ko yatsinzwe, ariko Imana yaramutsinze, Turasabwa rero kwizera iyamutsinze ni nayo izamutuneshereza, kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru “abefeso 6:12”, ni ngombwa ko duhabwa izindi mbaraga zitari iz’umubiri, kuko umubiri utahanga n’imyuka mibi.

Dukwiye kandi kumvira inama Pawulo yagiriye “abefeso 6: 14- 18” agira ati: “Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro, mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose. Ntagushidikanya nitubaho muri ubu buzima tuzabona imbaraga ziva ku mana maze turyanya Satani nawe azaduhunga.

Ernest RUTAGUNGIRA