Turukiya: Abishe abakristo batatu bagakatirwa burundu barakidegembya

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abasore batanu bari inyuma y’iyicwa ry’abantu i Malatya bakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’cyaha cyo kwica abakristo batatu. Abo basore batanu bishe abakristo babiri b’Abanyaturukiya, n’umumisiyoneri umwe ukomoka mu gihugu cy’Ubudage, bakaba bariciwe mu nzu y’icapiro ryabo mu kwezi kwa Mata, 2007.

Abo bagabo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica babigambiriye, bahise bakatirwa igihano cya burundu.

Nk’uko tubikesha evangeliqueinfo ngo hari amakuru avuga ko aba nubwo bakatiwe ariko bakidegembya kuko ngo ibyo polisi ivuga ko ibacunze bigaragara nka nyirarureshwa kubera inte nke igaragaza ngo ibate muri yombi. Icyakora ngo ikibazo cyabo kiracyakurikiranwa n’izindi nzego mu rwego rwo kubahiriza ubutabera.

Hakunze kumvikana ukwirengagiza gukabije kuri za Leta zitandukanye cyane ku kibazo kirebana no gutoteza abakristo. Kimwe n’aha ibi ngo bigaragara ngo kwihisha inyuma y’ibikorwa by’udutsiko n’indi mitwe imwe n’imwe ihohotera abakristo, leta zimwe zikagenda biguru ntege mu gukurikirana bene ibi byaha.

Adolphe Mitali