Turi kumwe na Yesu, umubisha wacu ni nde?

Tuzi ko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza, ibi ni intumwa Pawulo wabihamyaga kandi yararimo gutotezwa. Nk’uko byanditswe ngo“Turicwa umunsi ukira bakuduhora, Twahwanijwe n’intama z’imbagwa.”Abaroma 8.36

Nubwo ibinaniza ari byinshi mu nzira, nubwo dutotezwa, bikagaragara ko mu nzira ducamo bisa nkaho ntakiza kiyirimo, ntabswo dukwiye gucogora kuko muri byose turushaho kunesherezwa n’uwadukunze Yesu Kristo.

Bibiliya iravuga ngo ‘’None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira? Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Abaroma 8:31-35

Kuvuga ko “nta mubisha” ntibivuze ko umubi ataturwanya oya, ahubwo mu ngorane izo arizo zose Imana yonyine iba iri kumwe natwe. Niyo yemeye gutanga umwana wayo w’ikinege ngo aze kutwitangira, umubisha wacu Yesu yarangije kumunesha.

Kuvuga ko “ntawe uzarega intore z’Imana” Ntabwo bivuga ko ababisha badashora ibirego ndetse byinshi, oya ahubwo niyo batureze Imana yo mucamanza w’ukuri niyo ituburanira kandi niyo idutsindishiriza ikaturinda gukorwa n’isoni.

Ninde uzaduciraho iteka? Ni Yesu Kristo kandi ariwe wadupfiriye, akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira iteka?
Kuvutga ko “nta cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristo” ntabwo bivuga ko ababisha batabigerageza, oya, ariko icyaza cyose gishaka kudutandukanya n’urukundo rwa Kristo, Imana yacu iba iri kumwe natwe, inzara, kwangwa n’abantu, gutotezwa n’ibindi ntacyo bidutwara, ahubwo muri byose turushaho kunesherezwa

Muri Kristo Yesu dufitemo ubudahangarwa, dufite ubwishingizi, umuntu cyangwa ikintu icyaricyo cyose nticyabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana rwagaragariye muri Yesu Kristo umukiza wacu.