Turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka

“Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka. Kuri bamwe turi impumuro y’urupfu izana urupfu ariko ku bandi turi impumuro y’ubugingo izana ubugingo.”
2 Abakorinto 2: 16

Nasanze mu mahanga yose nta muntu udakunda guhumura neza. Iyo umuntu yiteye parfum ihumura neza (umenya bayita imibavu mu Kinyarwanda), sinzi niba arijye bibaho jyenyine , buri muntu wese amukurikiza amazuru kugirango yumve iyo mpumuro!!!

Hari abantu bagira impumuro mbi kuburyo iyo binjiye aho abandi bantu bari, bagenda bahunga umwe umwe buhoro buhoro, binuka, baguwe nabi. Hari ahantu nasomye ngo akenshi abantu bagira impumuro mbi ntibabyimenyaho, keretse ari undi muntu ubibabwiye.

Tugarutse kuri iri jambo ryo kuba impumuro nziza ya Kristo, bishatse kuvugako iyo wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe, usigara uri uwo kwifuzwa, uwo kuruhukirwaho, ubundi abantu bagombye kwifuza kwicara iruhande rwawe ngo bumve ibigusohokamo, ibiganiro byawe, inyigisho zawe, inama zawe, ibihumuriza byawe, muri make impumuro nziza yawe mu buryo bw’Umwuka! Imana itugirire neza

Harimo nikindi nabonye, ngo kuri bamwe impumuro yacu ntibayikunda kuko ibabera ikimenyetso cyo kubacira imanza no kubereka ko nibatihana bazarimbuka naho kubakijijwe ni ikimenyetso cy’uko dufite ubugingo! Kandi ni ibisanzwe, uzasanga hari abantu bagutindaho bibaza impamvu umeze gutyo, ndetse bamwe bazanabikwangira ariko ntakundi byagenda kuko urasabwa kumera gutyo naho bose batabikunda.

Reka ndangize mbifuriza gukomeza kuba impumuro nziza haba kubarimbuka ndetse n’abakira! Erega ntawamenya, wenda igihe kimwe bazibuka ko bigeze kubana n’umuntu uhumura neza!
Ibihe byiza, Yesu adushoboze kuba abo kwifuzwa.