Tura Imana Imbuto z’Imiganura Yawe!

“Ntugatinde kuntura ku byuzuye ibigega byawe, no ku mazi y’imbuto z’ibiti byawe,
imfura z’abahungu bawe ujye uzintura” (Kuva 22:29).

Hari uwigeze kubaza niba ari ngombwa gutanga imbuto y’umuganura gusa mu
ntangiriro z’umwaka; ese umuntu ntiyayitanga n’ikindi gihe icyo ari cyo cyose cy’umwaka? Icya mbere, ugomba gusobanukirwa ko Imana atari umuntu; ni Umwuka (Yohana 4:24), kandi Bibiliya ivuga ko Imana ari “…Se w’imyuka…” (Abaheburayo
12:9). Rero ntabwo ukorana n’Imana nk’uko wakorana n’umuntu. Nubona amabwiriza nk’ayo mu rusengero rwanyu, ngo mutange imbuto z’umuganura mu ntangiriro z’umwaka, ujye uhita ubikora. Gutinda cyangwa kwigizayo igihe cyo gutanga imbuto y’umuganura cyangwa andi maturo burya uba uri gutinza n’ibyo wakwakira ku Mana.

Ibi ni ibyangombwa mu ntangiriro y’umwaka, ariko uko Uwiteka agenda aguha
umugisha na nyuma, urugero ukongezwa nk’umushahara, cyangwa undi mugisha
uwo ari wo wose, ugomba gushyirira ku ruhande Imana umuganura wabyo, nawo ukawishyura.

Mu Baroma 11:16, Bibiliya iravuga ngo “Ubwo ifu y’umuganura ari iyera, n’irobe naryo niko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n’amashami nayo niko ari” (Abaroma 11:16). Nuha Imana imbuto yawe y’umuganura igihe gikwiriye, Imana izarinda n’amashami yose – iby’utunze byose. Izeza kandi irinde icyo uzakira hanyuma yabyo cyose. Izamenyekanisha ko udahura n’ibihe bikaze cyangwa by’umwuma mu butunzi bwawe.

Iteka ntukazuyaze kwishyura imbuto z’umuganura, icya cumi, n’andi maturo. Ibuka, Ijambo rivuga ko “…Imana ikunda (yishimira, ikarutisha ibindi byose, kandi ntiyifuza gutererana cyangwa kwibagirwa) utanga anezerewe (ubyihutira, umutima we uri muri
uko gutanga)” (2 Abakorinto 9:7- Amplified Bible). Iyo utanze, haba hari isezerano ryo gusarura. Mu Migani 3:9-10 haravuga hati “Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, n’umuganura w’ibyo wunguka byose. Nibwo ibigega byawe bizuzuzwa, kandi imivure yawe izasendera imitobe” Iki ni kimwe mu bikenewe byizewe ngo umuntu agire uburumbuke mu butunzi bwe. None rero, nezezwa no gutura imbuto y’umuganura, kuko yejerejwe Imana.

Isengesho
Data mwiza, ngushimiye kunyereka akamaro ko kumvira ntazuyaje amabwiriza yo
mu mwuka. Uyu munsi niyemeje kugendera ku Ijambo ryawe ntanga imbuto z’umuganura, ibyacumi n’amaturo. Uko mbikora, ndindwa n’Imana kandi ibyo
ntunze byose bikezwa. Indyanyi iracyahwa kubwanjye, mu Izina rya Yesu,
Amen.

Gucengera Ijambo:

Zaburi 116:12-14

Imigani 3:9-10

Pastor Chris