Tumenye umukozi w’Imana YONNGI-CHO ukomoka mu gihugu cya Korea

1. Kuvuka kwe n’umuhamagaro we

Pasteur Yonggi Cho yavutse kuwa 14 Gashyantare 1936 avukira mu majyepfo y’Intara ya Kyung-Sam, mu Karere ka Sam-nam, ku gasozi kitwa Kyo-doeng

Mu muryango we yari imfura mu bana batanu b’abahungu n’abandi bane b’abakobwa bavukanaga. Abo bana bose uko ari icyenda bakaba baravukaga ku babyeyi bitwa Bwana Doo- Cho na Madamu Bok-sun Kim.

Mu bwana bwe, Yonggi Cho yatwawe cyane n’amasomo akomeye yakurikiraga ajyanye n’idini y’aba Buddhisme ndetse n’izndi nyigisho zikunze kwigishwa mu karere k’iwabo k’uburasirazuba bw’Aziya.
Yonggi cho yaje kurangiza amashuri aciriritse abaye indashyikirwa (umuhanga).Nyamara ntiyabashije gukomeza kuko ise umubyara yaje kugira igihombo gikomeye Cyatumye umuryango wabo udakomeza kubona ibibatunga.

Ibyo byatumye Yonggi Cho akimara kurangiza, yarahise ajya kwiga mu ishuri ryisumbuye ibijyanye n’imyuga kugirango abashe kubona akazi vuba vuba bityo abashe gutunga umuryango we.

Hafi y’iryo shuri yizemo hari hakambitse abasirikare b’abanyamerika, akajya abasanga bakamwigisha icyongereza, aza kukimenya cyane, ndetse ubuhanga yigiyeyo bumuhesha akazi ko kujya asobanurira Umuyobozi mukuru w’ishuri ryabo, ubundi agasobanurira icyongereza Umuyobozi mukuru w’izo ngabo z’abanyamerika akagisobanura mu rurimi rw’iwabo.

Ubwo yagiraga imyaka 17 ari mu ishuri ryisumbuye, Yonggi Cho yarwaye indwara y’igituntu cyamugejeje kure ndetse akemeza ko icyo gihe yakomanze ku nzugi z’ikuzimu. Nubwo yari hafi gupfa, yakomeje kwiga icyongereza akajya afata mu mutwe amagambo ari muri Dictionnaire y’icyongereza.

Icyo gihe,inshuti ya mushiki we yitwa Christian yaje kubasura, irabigisha ihava Yonggi Cho yemeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe. Ubwo icyo cyorezo cyakomezaga kumuzahaza, Yonggi Cho yaje gusubira iwabo mu rugo ajya gufatirayo imiti. Umunsi umwe aza kumva igiterane cyagombaga kuba hafi aho cyari kuyoborwa n’Umumisiyoneri witwa Ken Tize, uwo munsi yakira umugisha w’Imana.

Ubwo yamaraga kugira kwizera kuzuye, Yonggi Cho yatangiye kujya yiyiriza ubusa, akibabaza, ubundi agasenga cyane.. Umunsi umwe, hari nijoro ubwo yari ari gusenga amaze iminsi atarya atanywa Yesu yaramugendereye mu Iyerekwa, abona umucyo utamye aho yari ari, ahita agira iyerekwa, ahita yuzura Umwuka Wera.

Muri iryo joro yahuraga na Yesu, Yonggi Cho yahise ategekwa na Kristu kujya kwiga Tewolojiya kuko yari amufiteho imigambi myiza mu murimo w’Imana.
Uwo yahise ajya i Seoul muri 1956 yinjira muri Full Gospel Bible College ahita ahabona Bourse ya Kaminuza. Aho ni naho yaje guhura n’inshuti ye bari kuzafatanya mu murimo akaba ari nawe wari kuzaba cyera Nyirabukwe witwa Pastor Choi Ja-shil.

Urwo nirwo rusengero rw’Itorero "The Yoido Full Gospel Church" rw’i Seoul muri Korea

Ibyo yakoze mu myaka ya : 1958-1961
Mu mwaka wa 1958, Pastor David Yonggi Cho nibwo yashinze Itorero ryitwa "The Yoido Full Gospel Church" afatanyije na Nyirabukwe Choi Ja-shil bose bakaba bari aba Pasitoro mu Itorero rya "Assemblies of God".

Ku itariki ya 15 Gicurasi 1958, Mu rugo kwa Choi Ja-shil hatangiye amateraniro yo kuramya no guhimbaza (Worship services). Ku munsi wa mbere,iryo teraniro ryari ririmo abo bapasitoro babiri ndetse n’abana b’abakobwa babiri ba Pastor Choi Ja- shil, umwe muri abo bakobwa akaba ari nawe waje kuba umugore wa Pastor David Yonggi Cho , undi waje kwifatanya nabo muri iryo teraniro yabaye umugore umwe waje kugama imvura aho bari gusengera icyo gihe.

Abo bapasitoro bombi batangiye igikorwa cyo kujya bajya mungo bagasengera abantu baho barwaye, bagafasha abakene, Nyuma y’amezi macye, Itorero ryari rimaze kugira abayoboke 50 baraje kujya basengera mu cyumba kwa Choi Ja-shi. Nyuma uko bagendaga bakura, niko bavaga mu ihema rimwe bakajya mu rindi..

Pasteur Cho yari akunzwe cyane ku kibwiriza cye cyavugaga ku Migisha itatu Imana itanga ariyo : Umugisha w’umubiri, umugisha w’umwuka n’umugisha w’ubugingo. Aha Pastor Yonggi Cho akaba yaravugaga yeruye ko imigisha Imana itanga ku mwana w’umuntu ikubiye mu kumuha ubuzima bwiza , kumuha amafaranga no kumuha agakiza ku bugingo bwe.

Kubera izo nyigisho ze zatangaga ihumure ku gutanga icyizere cy’ejo hazaza ku butunzi bwaba ubw’umubiri n’ubwa Roho, abantu benshi batagira ingano baje kuyoboka iryo Torero rye, bituma mu ntangiriro z’umwaka wa 1961 bagera ku gihumbi, bituma bava mu ihema bahita bigurira ubutaka bwabo ahitwa ahitwa i Seodaemun.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1980 nibwo Itorero rya Full Gospel Central Church ryemeje kubaka Satelites zizajya zerekana amateraniro akorerwayo agakurikirwanwa n’abatuye umugi wose wa Seoul n’ahahegereye kuko babonaga bigoye kwagura urusengero ku buryo abantu bose bazajya babona aho bajya.

Ibyo bikaba byaratewe n’uko mu mwaka wa 1982 baguye urusengero rukabasha kwakira abantu 12000, ariko nyuma y’imyaka 10 gusa ni ukuvuga muri 1992 bakaba bari bamaze kuba 700,000.
Inshuro nyinshi Pastor Yonggi Cho yakunze kunanirwa akava ku buyobozi bw’Itorero, ariko yamara kubuvaho abamusimbuye bakananirwa kugumya kuyobora neza uwo mukumbi, bigatuma bongera kumutumaho.
Mu mwaka wa 2007 , abasengeraga muri iryo torero bari bamaze kuba 830.000, bagakora amateraniro mu ndimi 16. Ubu Itorero rya "Full Gospel Church" ry’i Seoul ryonyine ribarizwa hagati mu mugi wa Seoul ukomeje ku biro by’Inteko –Ishingamategeko ya Korea niho ubona iryo Torero. Kugeza ubu rikaba risengerwamo n’abantu 260000, muri uru rusengero hakaba harimo ibice (annexes) nyinshi ku buryo abicaye kure baba bafitemo za Ecrans (Telescreens) zituruka mu rusengero imbere zikabereka ibiri kuberamo uko byakabaye.

IMANA IKOMEZE GUHA UMUGISHA ABAKOZI BAYO NO GUKOMEZA KUBASIGA AMAVUTA.