Tumenye ko kwihangana gutera kunesha Ev KAGAMBIRA Claudine

Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato...Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda ( Yakobo 1: 2-4,12-13).

Mu mbaraga z’umubiri wacu biragoye ndetse birakomeye gusobanukirwa n’aya magambo, bitewe n’ububabare duterwa n’intambara tunyuramo, tugendeye kandi ku kunanirwa kwihangana bitubonekaho, ndetse tukagerageza no kwicira inzira ngo tuve muri izi ntambara, rimwe na rimwe kubwirwa ko dukwiye kwishimira kugeragezwa kwacu, bitugaragarira nk’ubushinyaguzi, gusa n’ubwo bikomeye gutya Bibiliya itwereka ko hari benshi babishoboye, ndetse ikaduhugurira kubigiraho.

Iyo dusomye mu gitabo cy’Itangiriro ibice 37 tubonamo uburyo Yozefu mwene Yakobo benese bamugiriye ishyari kuko se yamutoneshaga, bakajya inama yo kumwica ngo bamwikize, ariko kuko Imana yari imufiteho umugambi, ikamurengera, maze aho kumwica bakemeranya kumugurisha. Mu bice 39 tubona kandi amaze kugera muri Egiputa ubwo yari yaraguzwe na Potifari umunyagiputa wari ukuriye abarindaga Farawo muri icyo gihe, Uwiteka yabanye nawe agira ukuboko kwiza, Shebuja nawe abona ko Yozefu ari kumwe n’Uwiteka, Nyamara burya Satani we ababazwa n’abo Imana yishimira, ibi byatumye Satani yuririra kuri iki gikundiro, maze atera muka Potifari kumubenguka ashaka ko baryamana, ariko Yozefu kuko yubahaga Imana aramwangira maze bitera nyirabuja uburakari amubeshyera ko yashatse kumufata ku ngufu, ahanishwa gushirwa mu nzu y’imbohe.

Si Yosefu gusa, kuko tubona benshi cyane bagiye bihanganira ibigeragezo, twavuga nka Yobu satani yasabye ngo arebe ko yubaha Imana, Ibintu byose, abana n’umubiri bikamushiraho ariko akihangana ndetse ku iherezo Imana ikamuhanagura amarira yari yarize, Tubona Dawidi kandi uburyo yihanganiye urwango Sawuli yamwangaga n’abandi... Birashoboka ko wenda ibyawe birengeje ibya aba tuvuze haruguru, ndetse ukaba waranabarushije kwihangana, ariko ijambo ry’Imana rirakubwira ngo komeza wihangane kandi ukomere igihe ni ukaruhuka, Biranashoboka kandi ko waba unaniwe mu rugendo urimo, kwihangana bikuguye, ariko Imana icyo ishaka ntago ari ukukubabaza, ahubwo ishaka ko ukomera, imbere hari amakamba kandi hari igihe uzibagirwa umubabaro, komeza wihangane kuko Imana iri kumwe nawe uzanesha. Yosefu twabonye haruguru nyuma yo kwihangana Imana yamuhesheje icyubahiro maze Farawo amugabira igihugu cya Egiputa.

Bene data, aba bene data bageragejwe bakihangana, mureke batubere ikitegererezo, nta kintu na kimwe gikwiye kudutandukanya n’Imana, n’ubwo hari igihe wowe nk’umuntu uba ubona ariyo makiriro ariko bene data kubaha Imana nibyo bizana umugisha, Yozefu yarihanganye aremera afungirwa kwanga icyaha, ariko murabona ko Imana nawe yabanye nawe maze igenda imucira inzira agera naho agabirwa igihugu cya Egiputa. Iyo ataza kubaha Imana ntaba yaragororewe. Ahari ubuzima uri kunyuramo buragereranywa n’inzu y’imbohe Yozefu yari arimo ariko ubaha Imana wihangane, wirinde kwishakira inzira nyuma uzaririmba amashimwe.

Ev KAGAMBIRA Claudine