Tumenye igihe turimo

“Nuko abwira abateraniye aho nabo ati ‘Iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo ‘imvura iragwa’, kandi niko biba. N’iyo mubonye umuyaga uturutse ikusi muravuga ngo ‘Haraba ubushyuhe, kandi niko biba, Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n’ijuru ni iki kibabuza kugenzura iby’iki gihe?”

Nifuje kuganira namwe kuby’igihe, igihe n’ibimenyetso byacyo.igihe n’ibikigenewe. Iki gihe twacyita gihe ki ? ibimenyetso byacyo biratubwira iki? Ibigenewe iki gihe ni ibihe?
Mu butumwa bwiza bwa Yohana , mu gice cya kane hari inkuru z’umugore w’Umusamariyakazi, hari ikiganiro Yesu yagiranye n’Abigishwa be, naho aza kwerekeza kuby’igihe n’ibimenyetso byacyo yabwiye abigishwa aya magambo “ Mbese ntimuvuga ngo hasigaye amezi ane isarura rigasohora? Dore ndababwira, nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe.” Yoh 4: 34, 35
Aya magambo ya Yesu ni iki atugaragariza?

Aya magambo aratwereka ko uburyo Yesu yabonaga ibihe kwari guhabanye n’uburyo abigishwa babibonaga. Abigishwa barabona isarura ari iryo mu mezi ane, Yesu we akabona ryageze.Hari itandukaniro hagati y’ugusuzuma no kureba ibimenyetso, cyangwa igihe. Ukureba kumwe kurabona ibyihutirwa (urgence) ukundi kugafata ibintu nk’ibitihutirwa. Ariko reka dusubire inyuma gato turebe intandaro y’ibi; aho batangiriye kugira ikiganiro.: Abigishwa bari bazaniye Yesu ibyo kurya, bari bazi ko ashonje kuko bari bakoranye urugendo, niko kumwinginga ngo afungure. Yesu mu kubasubiza ababwira ko afite ibindi byo kurya batazi. Abigishwa icyo gisubizo cyarabatangaje bibaza niba hari undi wamuzaniye ibyo kurya. Ariko Yesu ababwira ati “ Ibyo kurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we” Yoh 4:34
Ikihutirwa cya mbere: Kurangiza umurimo, wowe nanjye twahawe.

Umuntu ufite intego yagize iya mbere mu buzima(priority), ku buryo imurutira ibindi byose ntabona ibintu mu buryo abandi babibonamo. Ntaha ibintu agaciro mu buryo abandi bakabiha, abona umurimo aho abandi batawubona, agakoresha igihe cye neza, ntasubika ibyo yagakoze uwo mwanya, buri munsi awufata nk’aho ari uwanyuma kuri we. Aho abandi bavuga ko bitihutirwa we abona ahubwo igisa n’ubukererwe.Yesu wari ushonje, ageze imbere y’umurimo wo kubwiriza umusamariya no kugeza Ubutumwa Bwiza kuri bene wabo b’abanyamahanga, yabirutishije ibyo kurya by’umubiri. Kurangiza umurimo yahawe niyo yari impamvu ye yambere yo kubaho (Sa raison d’etre). Mbese umurimo wahawe wowe uwufata ute?

Dusabe Imana itubashishe kubona igihe no kugikoresha nkuko ibibona Kandi BIRIHUTIRWA.

Mu gitabo cy’umubwiriza mu gice cya gatatu tubwirwa iby’igihe n’ibigendanye nacyo, ibikwiranye nacyo, Tubona igihe cyo kuvuka, n’igihe cyo gupfa, igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka, igihe cy’intambara n’igihe cy’amahoro… n’ibindi. Ese iki gihe uracyita gihe ki? Iyo usomye ibimenyetso bikubwira iki?

Dore uko njye mbona iki gihe.

Iki gihe nkibona nk’icy’intambara cyangwa se igitegura intambara.(Simvuga intambara mu buryo bw’umubiri, uretseko nazo zahanuwe) Ni igihe cy’itoranywa n’ikusanywa ry’ingabo. Umuntu ureba agashishoza wese arabona ko ubu Satani atakihishira ubu akora ku mugaragaro. Ababi bararushaho kuba babi, Abakora ibyaha barakataje kandi bashyizemo umwete. Reba nawe urwego ubusambanyi bwagezemo. Ubutinganyi bwafashe intera kuburyo bwinjiye mu cyitwa itorero ry’Imana. Abantu barimo kuryamana n’amatungo, abandi bararyamana n’abo bafitanye isano ya hafi ( Nk’Umwana na Nyina), kandi abakora ibyo ubu barasaba ko ubwo burenganzira bwabo bwubahirizwa. Abantu barahindura ibitsina byabo, ku buryo n’abana bakiri mu mashuri y’incuke basaba ko babikorerwa. Reba ubwicanyi bukoranywe ubugome bw’indengakamere, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi, ibiteye isoni by’uburyo bwose. Ibyaha byarirundanyije bigera ku Mana.Ibi ntacyo byaba bikwibutsa?

Binyibutsa Sodoma na Gomora. Iki ni igihe cyo kwitandukanya.” Bwoko bwanjye nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Kuko ibyaha byawo byarundanyijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.” Ibyah 18: 4,5 ‘ Mwene Data , mushiki wanjye, ushobora kuba waragiye upfapfana, ariko Imana yirengagije iyo minsi y’ubujiji, ariko irategeka ngo, Twihane. Igihe cyari gihagije gukora iby’abapagani bakora. Iki ni igihe cyo gushyira iherezo kuri iyo myifatire. Iki ni igihe cyo kugira aho ubarizwa, igihe cyo kujya irya no hini ni ukugishyiraho akadomo. Ese uri mu ngabo za Satani cyangwa urabarirwa mu ngabo z’Imana. Muri ibi nta ngabo zidafite aho zibogamiye zibamo) “
Nzi imirimo yawe yuko udakonje kandi ntubire . Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize. Nuko rero kuko uri akazuyazi udakonje ntubire ngiye kukuruka.” Ibyah 3:15,16. Itandukanye , sohokamo, ubundi Imana ikore akazi

Mwene Data, ushobora kuba wavangaga iby’Imana n’ibya Satani. Ndakumenyesha ko iki kitakiri igihe cyabyo. Amazi si ya yandi. Wenda wowe ntusambana, ariko wajyaga ureba amashusho y’urukozasoni, Bivemo utabikubitirwamo, Twabonye ijambo rivuga ngo bwoko bwanjye nimuwusohokemo, mudakora ku byaha byawo mukabona no ku byago byawo. Aya magambo si ayanjye.

Ibimenyetso byahanuwe urabona hasigaye bingahe?

Ibimenyetso byahanuwe byaragaragaye. Ni ukuvuga ngo ibisigaye aribyo ubutumwa gukwira isi yose, no gutahuka kw”Abayisilayeri iwabo, nabyo birarimbanyije, ubu benshi mu bayisilaheri itangazamakuru riravuga ko ubu hari umuvuduko mu gutahuka kwabo. Ubutumwa buzakwira isi, Twabonye ko n’aho abavugabutumwa batinya kugera mu bihugu bimwe na bimwe Yesu ubwe arimo kwikorera umurimo wo kugira ngo ubutumwa bwiza bubagereho, mu buryo bw’igitangaza. Nonese ni iki gisigaye?
Iki gihe si icyo kurazika, no gucumbika ibyo wakagombye gukora uyu munsi ukabishyira cyera ngo haracyari igihe.Twabonye ko Yesu yabwiye abigishwa ko amasaka yeze , mugihe bo babonaga ko hakiri amezi ane. Nta mwanya wo gutakaza.

Fata icyemezo, iminsi irashira.

Haba igihe cyo gutangira hakaba n’igihe cyo gusoza. Buri rugendo rugira itangiriro rukagira n’iherezo. Iki si igihe cyo kongera guhusha intego no kuzenguruka hamwe,Igihe cyo kuzenguruka cyararangiye.

Ni igihe cyo gufata icyo Yesu yagufatiye nkuko Paulo yavuze :”Bene data, sinibwira yuko maze kugifata ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma nkasingira ibiri imbere”Abafilipi 3:13. Ntagihe cyo gutakaza.

Ngombwa ni kimwe.

“Umwami Yesu aramusubiza ati Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi, ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa’”Lk 10:41
Iki gihe ni icyo kudatakaza imbaraga hirya no hino, ahubwo zigakusanyirizwa gukora ikintu cy’ingenzi (priority),

Iyo ukurikiye iyi nkuru ya Yesu na Marita na Mariya. Usanga mu byukuri Marita yarakoraga neza , ahirimbanira kwakira umushyitsi, akora imirimo yo mu rugo. Muri make yakoraga neza, mu gihe Mariya we yicaye imbere ya Yesu. Yesu rero yerekanye ko Mariya yahisemo neza kurusha. Hari ikibitsanyo wahawe kiruta ibindi byose, hari umuhamagaro ufite nkuko Yesu kurangiza umurimo wa Se byamurutiraga ibyo kurya bindi, niko nawe ugomba kwirinda gutatanya imbaraga uzijyana mu bitari ibyangombwa, nubwo ubwabyo byaba atari bibi. Ngombwa ni kimwe.

Adolphe MITALI.