Tumenye Imana ituzi, tuyishime tunayikorere

Zaburi 139:1-6,13-18,23-24
...Uwiteka, warandondoye uramenya, Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, Uzi inzira zanjye zose. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka. Ungose inyuma n’imbere, Unshyizeho ukuboko kwawe. Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira, Kuransumba simbasha kukugeraho.
...
Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama. Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza,... Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe. Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi!
...
Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza. Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, Unshorerere mu nzira y’iteka ryose.

Twese muri rusange twagiye tubona ubutumwa bw’abacu batwifuriza ibyiza gusa muri uyu mwaka mushya. Ibyo ariko ntibizabuza ko tuzanahura n’ibyago ndetse n’amakuba. Ariko mu bibaho byose, Imana ni iyo gushimwa.

Iyi ni Zaburi ya Dawidi y’umwihariko (personnel). Aha, yatekereje ku Mana afatwa n’ubwoba bwinshi. Yari yaramaze kwigarurira igihugu kandi yari mu gihe cyiza cye cy’umutekano. Ariko aricara avuga ku bintu bine tugiye kurebaho.

1- Ubumenyi Imana ifite (omniscience)

Ubu ni ubumenyi Imana yihariye yo ubwayo, ubumenyi bwa byose. Dawidi ati Mana, warandondoye uramenya. Uzi ibyo nibwira, uzi imihagurukire yanjye n’imyicarire cyane. Ati kandi umenyera kure ibyo nibwira. Bamwe mu bitirirwa izina ry’Imana bajya birengagiza ko Imana ibazi bagakorera ibyaha mu murimo bakikomeza. Imana izi ubuzima bwacu bw’umuntu w’imbere ariko ntihishwa n’ubw’uw’inyuma.

Kumenya ibi biduhesha kunyurwa n’uko Rurema yashimye kuduhanga. Dawidi we bimuhindukira ishimwe: Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama. (V.13).

Ati ‘’kubw’iyo mpamvu, ndagushimye. Iki si ikintu cyoroshye kuba umwami afata umwanya agashimira Imana uko yaremwe.’’

2- Kubera hose icyarimwe kw’Imana (omnipresence)

Dawidi, umwami aribaza ati ‘’ndahungira he amaso y’Uwiteka?’’ Ibyo nabyo bimuhindukira ishimwe kuko Imana ibera hose icyarimwe. Ku Mana ho nta mwijima uhaba. Agera kure amenya ko amaso yayo yamurebaga akiri urusoro (informe). Igihe natwe twari tutaragira ishusho, Imana ibera hose icyarimwe yo yatubonagamo umumaro w’icyo yagambiriye. Imana ishimwe!

3- Imana izi iby’iminsi y’umuntu (prédestination)

Mu gitabo cy’Imana handitswemo iminsi y’ukubaho kwacu hatarabaho n’umwe. Impamvu benshi muri twe banyuze mu masasu agahitana bamwe abandi bo bagasigara, ni uko hari ibyatwanditsweho. Inzira z’Imana iducishamo ntizirondoreka, nyamara nta cyarogoya umugambi wayo kuri twe.

4- Imana ihora itekereza ku muntu wayo.

Ibyo Imana itekereza ku bayo ntibirondoreka. Nishimwe, yo ihora idufite mu mugambi wayo. Dawidi ati ‘’nabibara sinabirangiza.’’ Kuzirikana uyu mutima wagutse w’Imana bituma tubaho ubuzima bufite intego. Ababihishwe, nubwo baba baragwije ubutunzi ntibyababuza kwiyahura.

Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka. Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we? Ni nde wabanje kumuha ngo azamwiture? Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen. (Rom. 11:33-36)

Biradukwiriye ko tugira Imana muri twe ariko tuyizi. Dukwiriye kumenya kuby’ubutunzi butarondoreka buyirimo. Usibye kuba ifite isi n’ijuru byose bikaba ibyayo, Imana ni umutunzi w’imbabazi zitarondoreka. Iby’ubwenge bw’Imana nabyo ntibirondoreka. Yazijije Yobu ubusa kugira ngo ukwihangana kwe kutubere icyitegererezo.

Imana iguhe umugisha, uyimenye, uyemere igushorerere mu nzira y’iteka ryose.

Amen!

Pastor MASUMBUKO Josué, Umushumba w’itorero rya ADEPR, Akarere ka Nyarugenge