”Tubabarirane nkuko kristo yatubabariye”. MAHAME CONSTANT igice cya 1

“Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko umwami wacu yabababariye, abe ariko namwe mubabarirana”. (Abakolosayi 3,12-13)

Mbere na mbere iyo uvuze kubabarirana hari ibibazo 2 bihitwa byibazwa na buri wese:

1. Tubabarira habaye iki?

Habaho gutanga cyangwa no gusaba imbabazi igihe cyose hakemurwa kutumvikana hagati y’abantu babiri cyangwa benshi byaturutse ku ntonganya, amahane, kugirirana nabi n’intambara z’uburyo butari bumwe hagati y’abo bagiranye ibibazo. Ikindi nuko uko kutumvikana kuba hose haba mu bakundana, mu miryango, mu bakozi n’abakoresha babo babo, mu nshuti, mu baturanyi hagati y’amoko cyangwa n’ibihugu. Aba bose rero bakeneye kubabarirana kugirango amahoro agaruke kandi bongere kubana hamwe nta kwishishanya.

2. Kubera iki imbabazi zigora kuzisaba cyangwa kuzitanga?

Iyo twifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu Abagalatiya 5, 20; dusangamo ko mu mbuto za kamere harimo intonganya, amahane, ubusambanyi n’ibindi bibi bisa nk’ibyo bitwereka ko muri kamere muntu ntakiza kirimo cyavamo muyandi magambo igisa no kwihangana cyangwa kubabarira ntakiturimo keretse gusa iyo twinjije Yesu Kristu muri twe tukagibwamo na kamere Mana ariyo yonyine idushoboza kubabarira nk’uko twabyigishijwe na Yesu ku musaraba ababarira abamwicaga nta n’imbabazi bamusabye. Nanone ntiwavuga kubabarirana ngo wibagirwe aba bantu 2 bakurikira kuko aribo barebwa cyane nabyo:

i. Uwakoreye nabi mugenzi we cg Uwahemutse: Uyu wakoze icyaha mubimuranga nuko muriwe igihe cyose atarasaba imbabazi arangwa no kubura amahoro muri we bikarushaho cyane iyo ahuye nuwo yagiriye nabi, ariheba cyane, akabana n’ubwoba atazi aho buva, gusinzira aba ari amahirwe kuri we no kwicira imanza bitarangira mu mutima we bidashira. Uretse n’ibyo nuko igihe cyose atarasaba imbabazi umuryango w’ijuru ufunze kuri we nkuko tubisanga hariya mu Abagalatiya 5, 21 aho Pawulo yahamije ko abakora ibya kamere y’umubiri batazaragwa ubwami bw’Imana. Uyu muntu ntayindi nzira afite yo kubaho mu munezero keretse gusaba imbabazi uwo yahemukiye gusa, ureke bya bindi abantu bahemukira abandi bakajya mu nsengero bakihana bibwirako birangiye ntibigere begera uwo bahemukiye ngo bamusabe imbabazi nukuri abateye batya urubanza ruracyabariho.

ii. Uwakorewe nabi cyangwa Uwahemukiwe: Uwahemukiwe igihe cyose muri we atarababrira arangwa no kuba yagirira nabi abandi ibisa n’ibyo yagiriwe, guhorana uburakari bitewe no gutekereza cyane kubyamubayeho, ahora mu gihe cyahise gusa ugasanga ntatekereza imbere hazaza kandi ashobora no kwihorera yibeshyako byamuha ibyishimo ariko mukuri ntabyo kuko aba yiyongerera imvune zo mu mutima ndetse abahanga bo bemezako igihe cyose uwahemukiwe atarababarira bishobora kumuviramo uburwayi bumwe na bumwe nk’umutwe udakira, kuribwa igifu bidashira n’izindi.

Umeze atya rero afite ibyago by’uko nawe atababarirwa n’Imana mugihe abikeneye nk’uko tubisanga muri Matayo6,14-15, aho yagize ati: “nimubabarira abantu ibyaha byabo namwe so wo mw’ijuru azababarira namwe, ariko nimutababarira ibyaha byabo namwe so ntazabibabarira.”

Ariko reka ngire nti wowe utarababrira umuti ukuvura imvune umaranye igihe mu mutima wawe ni ukubabarira nkuko kristu yababariye abamugiriraga nabi ku musaraba ndeste n’abandi bose bazihana ibyaha bakamwizera. Murakoze kandi Imana iduhane twese hamwe Umutima wo Kubabarirana.

Ubutaha tuzabagezaho igice cya 2 kivuga ku ntambwe 12 zafasha uwahemukiwe gutanga imbabazi ntuzacikwe!