”Tubabarirane nkuko kristo yatubabariye”. MAHAME CONSTANT (Igice cya 2)

Mu gice cya mbere cy’iyi nyigisho igira iti:”Tubabarirane nk’uko Yesu yatubabariye natwe”, twagerageje kugaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma habaho gusaba no gutanga imbabazi bituruka ku makimbirane no guhemukirana biba byabaye hagati y’abantu bityo imbabazi zikaza ari nk’umuti wunga n’amahoro, ikindi twabonyeko ari uwahemukiwe n’uwahemutse bose bavunika mu mutima kandi buri wese murwego rwe akaba afitanye urubanza n’Imana mu gihe cyose atarasaba cyangwa ngo atange imbabazi.

Uyu munsi turarebera hamwe intambwe 12 zo kubabarira n’umwanzuro rusange utwereka kurushaho agaciro k’imbabazi mu mibanire y’abantu ubwabo ndetse n’Imana

Intambwe 12 zafasha uwahemukiwe gutanga imbabazi, zikaba ari izi zikurikira

1) Kubanza guhitamo kutihorera nubwo mubigaragara ibibi wagiriwe
byakwemereraga kwihorera rwose.

2) Emera muri wowe ko ibyakubayeho byagukomerekeje rwose ntabyo kuvuga ngo”ntacyo bitwaye”. Umurenzaho wera amase niko umunyarwanda yavuze wikina n’ubugingo bwawe.

3) Egera umuntu wizera kurusha abandi umubwire ibya kubayeho byose bityo bigufashe kutabika ibyo bibi wagiriwe muri wowe mbese n’ukuruka uburozi

4) Tekereza ikintu cy’ingenzi waburiye mw’uko guhemukirwa kandi unababare kubwacyo (bishobora kuba ikintu cyangwa umuntu), aha ngaha hari n’abashobora kuzana amarira kubw’ibyo bagiriwe icyo ni ikimenyetso cy’uko wababaye rwose.

5) Emerera umutima wawe kandi ko kwihorera byashoboka nubwo ataribyo ugiye gukora, kuko nubwo mbere wabanje kubyanga ntibikuraho ko utacyumva uburakari muri wowe Intambwe 4 za mbere zirababaza ariko niryo tangiriro ryo gukira kwawe zimeze nkuko wajya kuvuza igisebe kwa muganga mbere yo kukuvura muganga akabanza kucyogesha umuti ugitoneka kandi ubabaza kugirango abone uko
agipfuka neza.

6) Fata icyemezo cyo kwibabarira wowe ubwawe bikubere nk’impano wihaye, ese uwo ukuvuna mu mutima wawe ntutekereza ko ari ikiremwa cy’intege nke gifite aho cyigarukira mu mbaraga za kimuntu.

7) Tekereza nk’umunyabwenge, wibaze uti:”ese ni iki cyateye runaka kungirira nabi bigeze hariya?” urasanga nawe ari intege nke za kimuntu zabiteye.

8) Hitamo gukuzwa n’ibyago byakubayeho wanga guheranwa n’agahinda wibaza uti:”ni iki cy’ukuri binyigisha?” bityo ubikuremo ubundi bwenge udasanganywe(maturité).

9) Ibuka ko nawe hari igihe wigeze gukenera imbabazi ukanazihabwa, icyo gihe wumvaga umeze ute muri wowe, watanze kiguzi ki kugirango uzihabwe se?

10) Ntushake ariko kandi kwitsindagiramo imbabazi kuko intambwe umaze gukora zakuvunnye,

11) Ahubwo icyifuzo cyawe cyo guhitamo kubabarira gihe ucyereke Imana kuko ariyo ikora ikanashobora byose mu gihe cyayo, bizatuma utanga imbabazi zizira akangononwa n’inzika kubw’imbaraga z’Imana zibirimo.

12) Umaze kubabarira no kubohoka muri wowe egera uwagukoshereje
umubwire ko wamubabariye nawe bimufashe kuruhuka no kutakwishisha, biranamuha umutekano wo mu mutima ariyo mahoro Imana itanga.

Igisigaye byutsa imibanire myiza hagati yawe nawe niba atakiriho kandi cg ari kure yawe ntuhagarike umutima icy’agaciro nuko kubabarira wagezeho kubohora umutima wawe.

UMWANZURO:

Ku mukristo itegeko n’uko tubabarira uwatugiriye nabi mbere yuko anadusaba imbabazi nkuko yesu yabikoze kumusaraba (Luka23,34)

“Niba dushaka kwishima umwanya muto mubuzima bwacu twihorere, ariko niba dushaka guhora twishimye iteka ryose tubabarire”

Nawe tekereza kw’iyi si yacu uko yaba imeze ntakubabarira kurimo, uwishe undi nawe akicwa, ukubise undi nawe agakubitwa ibaze uko iyo si nawe yaba iteye, urahita wumva akamaro k’imbabazi.

Murakoze kandi Imana iduhane twese hamwe Umutima wo Kubabarirana