Tsinda imbaraga zo kwihakana Imana

Ndabasuhuje mu izina rya Yesu christo, Nitwa RUTAGUNGIRA Ernest ndi Umukristo, kandi nzahora ndiwe, Nabonye kristo byari bikwiye ko mubona, kuko arinjye yaje gucungura, yansanze cyera nkomeza kumucengacenga, ariko Mu mwaka wa 2003 Nibwo yaje kumfata, acagagura imigozi y’ibyaha yari imboshye, Arankiza ubu ndi amahoro.

Nshimiye Yesu ko yantoranije mu magana menshi y’abo twari dusangiye umunezero w’iyi si urangira vuba, arambabarira, ikigeretse kuri icyo angabira umurimo we, ansezeranya ubugingo buhoraho, nguko uko nabonye Ubwenegihugu bw’Ijuru, ubu ndi umuragwa. Uyu munsi ndabwira abakiryohewe n’ibyaha byo mu isi, mukanguke muze tugende kuko Yesu yagiye gutegura aho abazamwizera bose bazaba, Umuririmbyi ati "Tugiye iwacu mu ijuru …abagezeyo baragwiriye...abandi bari mu nzira muze mwisigara.

N’ubwo Yesu yaduhaye agakiza, yanatanze ubutumwa/ mission yo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza, ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose, Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi ( Matayo 28: 19-20), Ikibazo gikomeye ni uko, uko iminsi igenda iza ari nako ubu butumwa bw’akazi benshi bubagora kubusohoza. Satani arakoresha imbaraga z’uburyo bwose ngo ace intege ivugabutumwa rihindura abantu kuba abakiranutsi, Benshi barimo gusubira inyuma, abandi nabo Imbaraga zo kudahamya uwo bamenye zibageze kure, ni nayo mpamvu uyu munsi wingingwa ngo“ Mu buzima ubayemo bwose Nesha imbaraga zo kwihakana Imana.

Kuko Yari abizi ko Uyu mwuka wo kwihakana Imana n’Uwo yatumye ariwe Yesu uzabaho, akiri kumwe n’abigishwa be Yesu yarabihanangirije ndetse abateguza ko bakwiye kuzarwana intambara nziza bakanesha, Matayo 10: 32 "Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru, yaberetse yeruye ko kumukurikura ari ukumaramaza, abereka intambara zose zirimo, Ariko kandi aranabakomeza ati muhumure nzaba ndi kumwe namwe.

Benedata Uyu munsi ntago hakibwirwa abigishwa ba mbere kuko iguhe cyabo cyararangiye, ahubwo nitwe ubwacu tubwirwa, Twahawe itaranto y’agakiza kandi tugomba gucuruza, Dukirizwa aho Satani n’abakozi be bakorera, ariko Dutegetswe Guhamya Yesu. Birashoboka ko wakorera abakoresha batemera Yesu ariko uko biri kose turi intumwa (ambassadors). Umwuka wera mwahawe si Uw’ubwoba, hagarara mu butware bw’ijuru Uhamye. Ndagirango nkubwire uko utabasha guhamya ni nako abadayimoni barushaho kukwigarurira, ari nako urushaho gusubira inyuma, Nyamara igiteye ubwoba ni uko benshi batasobanukiwe n’aho bateshutse, kuko bavuga ngo Ese ko ntigeze niba, ko ntasambanye cyangwa ngo Nicane ???

Ijambo ry’Imana “Yeremiya 2: 21-25” riti “Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose, None se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi? Kuko naho wakwiyuhagiza shura, ukagira n’isabune nyinshi, ariko imbere yanjye ibyaha byawe byaraguhindanije. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Wabasha ute kuvuga uti ‘Sinanduye, sinakurikiye ibigirwamana bya Bāli’? Reba ubukanda bwawe mu gikombe umenye ibyo wakoze. Umeze nk’ingamiya ikiri ntoya itana yiruka, kandi umeze nk’ishashi yamenyereye kugishira mu butayu, irehera mu muyaga yarinze. Ni nde wabasha kuyirindura yarinze? Abamushaka ntibazananirwa; bazamubona ukwezi kwe kubonetse. Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n’ibikumisha mu muhogo. Ariko uravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z’abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’

Aya magambo yabwirwaga abayuda aho Batangiye Babazwa mu bice 14 Ngo Ese Islaël ni umuretwa ? Yavukiye se munzu y"uburetwa ?? ngo niba atariko biri kuki yabaye umunyago ??? Ngo ibyana b’intare byaramutontomeye birivuga, kdi byahinduye igihugu cye umwirare ? Nibyo koko uracyasenga, uracyaririmba, uracyabwiriza ijambo ry’Imana kdi benshi barakizwa binyuze muri Wowe, Ariko se? Uracyambaye inkweto mu birenge ( ubutumwa bwiza uracyabuvuga nk’uko wahamagawe ? cg Warateshutse ? Isuzume neza urebe uko uyu munsi atari wowe Imana yibutsa ko Ukeneye Imbaraga zo kuyihamya ? Hari imitontomo y’ibyana by’intare yabayeho myinshi ese yagusize amahoro ? cg igihugu waragihunze cyiba umwirare ?? Uwiteka yakugiriye icyizere agutoranya mu bandi aguha ijambo ariko ubipfusha ubusa, None irakubaza ngo Ko nakubuze ni iki ntakoze ?? Ese ni iki unshinja cyatumye umpinduka ? Ese ko usohoweho n’ibyanditswe uribuka ko utampamiriza mu isi nanjye nzamwihakana imbere y’Imana n’Abamarayika ? Fata icyemezo ugaruke ku rufatiro ikwifuzaho .

Imana itweze Nanjye ncishijwe bugufi no gusaba kwezwa, hari imbaraga nyinshi zihagurukiye abana b’Imana zuzuye uburiganya bwa Satani, zishaka kudutera ubwoba, kudutsikamira, kudusubiza inyuma, kuduca intege ngo tudahamya ariko Dufite ibyiringiro bihamye ko hamwe na Yesu tuzanesha satani.

Murakoze cyane Yesu abahe umugisha. Ernest Rutagungira